Rubavu: Barashinja Ubuyobozi kubatererana bakaba bagiye gusenyerwa n’Ibiza

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa ho mu mudugudu wa Gisa barashinja Ubuyobozi bw’Akarere kubatererana amazi akaba akomeje kubasenyera amanywa n’Ijoro kandi ikibazo cyabo kimaze igihe kizwi. Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko butazi iby’iki kibazo cy’aba baturage ariko ko nk’uko ni abandi baturage bafashwa, nabo bazafashwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

Aba baturage bose icyo bahuriraho ni uko bashyirirwaho ruhurura itwara amazi kugira ngo yere gukomeza kubasenyera, no kubangiriza ibikoresho byo mu nzu.

Uwababyeyi ati “Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro amazi yadusanze munzu, dukizwa ni amaguru ndetse ibintu byose byo mu nzu byangiritse. Iki kibazo kimaze imyaka myinshi ariko abayobozi baduhejeje mugihirahiro kuko badusezeranyije kudukorera Ruhurura itwara amazi ava mu musozi akaza kudusenyera ariko amaso yaheze mu kirere. Turasaba Ubuyobozi ko bwatwimura cyangwa bukahatunganya.”

Baziruwiha Leonard ati “Aya mazi aturuka mu musozi wa Rubavu araduhangayikishije cyane, kandi Ubuyobozi bwatubeshye gutunganya Ruhurura, imishwi y’inkoko yapfuye, ibintu byose mu nzu byangiritse. Turasaba leta ko yadufasha.”

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo cy’aba baturage atakizi ariko bazafashwa nk’uko abandi baturage bafashwa, nabo bazafashwa uko ubushobozi buzajya buboneka kuko hari ibibazo usanga birusha Akarere ubushobozi.

Ati “Ati iyo raporo yakozwe sindayibonaho, ariko nk’uko abaturage bose tubona batuye muzi zone ishobora kubagiraho ingaruka bafashwa nabo bazafashwa uko ubushobozi buzajya buboneka.”

Inyigo ziba zarakozwe ku hantu hose hari Ibiza, ndetse harateganywa kuzabikemura ku buryo burambye, birashoboka ko byaba ari ikibazo cy’ubushobozi kuko hari ibibazo usanga birenze ubushobozi bw’Akarere.

Ishimwe Pacifique asaba abaturage kwitabira gahunda yo gufata amazi y’imvura buri umwe akabigira ibye, bagacukura ibyobo byo kugabanya umuvuduko wayo ndetse ababishoboye bagashyiraho ibigega, kuko usanga amazi menshi yo ku mireko ariyo agenda yirundanya akanateza ibibazo binavamo gusenyera abaturage.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Habitegeko Francois, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kuwa 17 Mutarama 2022 amusaba gukurikirana ikibazo cya Mugwaneza Ernest nawe uhuje ikibazo ni aba baturage basaba gufashwa n’Ubuyobozi, bigaragaza ko iki kibazo kimaze igihe kandi kizwi n’inzego kugeza kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Habitegeko muri iyi baruwa asaba Ubuyobozi bw’Akarere gukemura ikibazo cy’aba baturage kuburyo burambye, kuko aya mazi akomeje gusenyera aba baturage no kwangiza ibyabo.

Ibaruwa Habitegeko francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu amusaba gukemura ikibazo cy’Abaturage batuye mu Gisa
Mugwaneza Ernest ajya kubakwa yari yahawe Icyangombwa kimwemerera kubaka

Aba baturage bakomeje gutaka gusenyerwa n’ibiza by’amazi aturuka mu musozi wa Rubavu baravuga ko badafashijwe bashobora no kwisanga amazu yabaguyeho.

Uburyo inzu ya Mugwaneza Ernest yabaye
Aha ni munzu imbere ibyarimo byarengewe ni amazi
Ibikoresho by’abaturage byangiritse ni byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *