Uwanyirigira Claudia, Umukobwa w’Uwamenyekanye nka Kaberuka wakoze Gapapu y’Amateka mu Rwanda, akayitera inshuti ye magara, agiye kurongorwa nyuma y’uko yiyambuye ivara ry’Ububikira agahitamo inzira yo kubaka Umuryango.
Uwanyirigira Claudia, ni umukobwa wa Biraro Athanase na Uwiherewenimana Martha akaba yarasezeranye imbere y’Amategeko n’Umusore yihebeye witwa Uwonisunga Maurice, akaba umuhungu w’uwitwa Birekeraho Cartone.

Aba bombi basezeranye imbere y’Amategeko, kuri uyu wa 21 Mutarama 2022, ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe kuzaba tariki 05 Gashyantare 2022.
Imihango yo gusaba no gukwa iteganyijwe kuzabera i Musanze ku isaha ya saa tatu za mugitondo, ni mugihe gusezerana imbere y’Imana bizaba saa munani z’amanywa kuri Paruwase Cathedrale ya Ruhengeri.

Inkuru y’urukundo rwa Uwanyirigira Claudia, wari Umubikira akaza kubivamo, muri 2016 akurikiye Umusore bikarangira agiye kwiga hanze y’Igihugu akaba ataragaruka, birangiye arongowe n’undi musore biyemeje kuzana akaramata.
Incamake ku nkuru ya Kaberuka watwaye umugore inshuti ya magara
Hari mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, nibwo umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo “imurambagirize”.
Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku irembo arabakira bajya mu nzu, baraganira ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.
Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati Uwo mwana nagende yaranshavuje.
Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka” byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.


Iyi nkuru irimo byinshi niba umuhamagaro utarakunze kandi akavamo mbere numva ntacyo bitwaye