Kigali: Umuhanda Rwandex-Kimihurura urakomeza gufungwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abawutuye n’abawugenda by’umwihariko abakoresha umuhanda Rwandex-Kimihurura (KK 1 Ave), ko ukomeza gufunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere kuko imirimo yo kuwusana itararangira.

Gukomeza gufunga k’uyu muhanda ngo biraterwa n’uko imirimo yo kuwusana yari iteganyijwe kurangira kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, yigijwe inyuma bikaba biteganyijwe ko izarangira tariki 06 Gashyantare 2022.

Abasanzwe bakoresha ndetse n’abifuza gukoresha uyu muhanda bakaba bagirwa inama yo gukomeza gukoresha iwushamikiyeho ariyo KK 697 St, KK 701 St, KK 703 St, KK 496 St.

Imirimo yo gukora uyu muhanda imaze igihe kirenga icyumweru itangiye gukorwa, aho barimo gukora ibikorwa bitandukanye byo kuwusana kugira ngo abawukoresha barusheho kuwugendamo nta nkomyi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.