Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba umujyanama ndetse n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museven, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, aho byavugwaga ko se, Museveni, ateganya kumwohereza i Kigali mu biganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugabo w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rugamije guhura na Perezida Kagame.
Ubwo yageraga i Kigali, yakiriwe Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda. Barimo Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda. Hari amakuru avuga ko ubwo Muhoozi yageraga i Kigali, yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego nkuru z’igihugu mu by’umutekano.
AMAFOTO:
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje n’icyakorwa kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.
Yanditswe na Theophile Bravery