Umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya ihene

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ihene z’umuturanyi muri Zone ya Kirengane, Komini Rugazi, Intara ya Bubanza mu gihugu cy’ u Burundi.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane taliki ya 20 Mutarama 2022, nyuma y’uko nyiri izi hene atabarije inzego z’ibanze na Polisi bagatabara agahita atabwa muri yombi agafungirwa kuri gasho ya Polisi ya zone ya Muzinda.

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’umwe mu baturanyi b’uyu muryango wasambanyirijwe ihene yagize ati: “Twumiwe kuko ntabwo bisanzwe ko umuntu asambanya itungo, ariko icyadutunguye ni uko abahanga mu by’ubuzima ntacyo batangaje cyaba cyatumye asambanya ihene cyangwa ngo bavuge niba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Birashoboka ko polisi yakoze akazi kayo, ariko umuntu afite ikindi kibazo abantu batabona.”

Akomeza avuga ko umugore, nyiri izo hene, yumvise zihebeba cyane ari mu murima, agiye kureba ikibaye asanga uwo musore arimo gusambanya ihene ze.

Nyiri izo hene yahise atabaza abaturanyi ngo baze barebe iryo agushije, uyu musore asaba imbabazi yandika ibaruwa isaba imbabazi maze arazihabwa, ariko ubuyobozi bwanga kumuhishira buhita bujya kumufunga.

Ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze na polisi ngo bahisemo kumujyana imbere y’amategeko kugira ngo aryozwe icyo cyaha akekwaho yakoze.

Polisi  yo muri Zone Muzinda ivuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yabimuteye nibiba ari ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ajyanwe kwa muganga yitabweho avurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *