Rutsiro: Abarenga Ibihumbi 153 bamaze gufata inkingo ebyiri

Mu karere ka Rutsiro habarurwa abasaga ibihumbi 153,983 bamaze gufata inkingo ebyiri za Covid-19 barengeje imyaka 18. Ni mugihe Akarere gafite umubare fatizo w’abagomba gukingirwa basaga 222,119.

Iyi ni imibare yabari bamaze gufata inkingo niyo kugeza kuwa gatatu, tariki 19 Mutarama 2021.

Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu wari mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri muri aka Karere rwatangiye kuri uyu wa kane, tariki 20 Mutarama 2022 rugasozwa kuri uyu wa gatanu, yasuye Site ikingirirwaho Abaturage mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu i Santere ya Gakeri maze ashishikariza abaturage gukangurira ni abatarumva impamvu y’Urukingo guhindura imyumvire.

Ati “Mushishikarize bagenzi banyu gufata urukingo, kuko umuntu wafashe inkingo zose niyo icyorezo kimugezeho mu minsi ibiri cyangwa itatu aba yakize kandi ntacyo imutwaye, rero ku muntu udafite urukingo izamuzahaza, mu gihe wari kwikingiza ukagira ubuzima bwiza.”

Akomeza abwira abaturage ko Akarere ka Rutsiro gahagaze neza mu by’Inkingo akabasaba ngo bashishikarize abatarikingiza gufata inkingo.

Gatabazi avuga ko bitarenze itariki 24 Mutarama 2022 Abaturarwanda bagakwiriye kuba bamaze kwikingiza inkingo ebyiri z’ibanze kugira ngo Abaturarwanda babashe gusubira mu buzima busanzwe nk’uko byahoze mbere y’umwaduko w’Icyorezo, kandi bashishikarire kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Minisitiri Gatabazi yatunze agatoki bamwe mubayoboke b’Amadini bari barinangiye gufata urukingo kubera imyemerere ariko bagenda bava ku izima bakarufata ku buryo kugeza kuri uyu munsi abenshi bamaze gufata inkingo ebyiri, abandi bafashe eshatu kuko abatarikingije Atari abayoboke b’Imana, kuko abayoboke bayo barinda umubiri wabo Imana yabahaye.

Mu karere ka Rutsiro habarurwa abaturage barengeje imyaka 18 bagomba gufata urukingo bangana n’ibihumbi 222,119, muri bo abamaze gufata urukingo rwa mbere ni ibihumbi 190,508, abafashe urwa kabiri ni ibihumbi 153,983, ni mu gihe abamaze gufata urukingo rwa gatatu rwo gushimangira bahwanye n’ibihumbi 12, 355. Abana bari munsi y’imyaka 18 babaruwe bagomba gufata urukingo ni Ibihumbi 32,675, muri bo abana ibihumbi 22,749 bamaze gukingirwa.

Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yaganirije abakorera mu isoko rya Gakeri, ho mu murenge wa Ruhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *