Kayonza: Umukobwa yateye icyuma mugenzi we bapfa umusore

Abakobwa 2 bagiye kwiyakira mu kabari barabukwa umusore bombi bamiragura amazi birangira barwanye maze umwe arabukwa icyuma agitera mugenzi we mu matako, ku maboko no mu nda.

Ibi byabereye mu murenge wa Mukarange,mu kagari ka Kayonza, Akarere ka Kayonza aho abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 28, barwaniye umusore rubura gica, kugeza ubwo umwe yiyambaje icyuma akagitera mugenzi we akamukomeretsa mu buryo bukabije.

Amakuru avuga ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti, noneho bakajya kwifata neza no gusangira mu kabari. Mu kuhagera, aba bakobwa bahasanze umusore nawe wari wagiye kwifata neza, aho yari yicaye wenyine yitaje abandi.

Aba bakobwa bombi ngo babonye umusore maze buzura ubushagarira, nuko bigira inama yo kujya kumuganiriza kuko yari yicaye wenyine. Aha rero niho havuye ibibazo, kuko bishatsemo umwe ujya kumuganiriza akabura, birangira ibyari imishyikirano bivuyemo imirwano, abari baje gusangira barahaguruka bafatana mu mashingu rubura gica.

Muri iyi mirwano, umwe muri abo bakobwa yaje kureba hirya arabukwa icyuma, nta kuzuyaza aba arakibatuye yadukira mugenzi we atangira kukimutera atitangiriye itama, akomeretsa inshuti ye ku matako, ku maboko ndetse no mu nda.

<

Ibikomere uyu mukobwa yagize byari bikomeye ku buryo yajyanywe kwa muganga igitaraganya, mu gihe mugenzi we wamuteye icyuma yabonye bikomeye agaca mu rihumye abari baje gutabara agahunga, ubu akaba akiri gushakishwa.

Gatanazi Longin, Gitifu w’Umurenge wa Mukarange, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti bakaba bapfuye uyu musore.

Agira ati:“Umukobwa umwe yateye icyuma mugenzi we ku kuboko, ku maguru no mu nda. Icyo bapfuye, ni uko bari bagiye mu kabari bakaza gupfa umusore bari bahahuriye baje gusabana, bananirwa kumvikana ku buryo bamuharirana birangira barwanye umwe atera mugenzi we icyuma.”

Uyu muyobozi yasabye abantu kujya bakemura amakimbirane binyuze mu biganiro. Agira Ati: “Ubutumwa dutanga mbere na mbere niba abantu bagiye gusabana bakwiriye gusabana ariko ntihazemo no kugirirana nabi, icya kabiri ni ubutumwa duha abikorera, nibirinde banarinde abakiliya babo.”

Gatanazi yakomeje avuga ko akabari banyweragamo kahise gafungwa kuko katari kanubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kugeza ubu uyu wakomerekejwe akaba yahise ajyanwa kwivuza mu gihe undi arimo gukurikiranwa

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.