Ibyo nakoze ni ishema rya buri mugore-Mukansanga

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Salma Mukansanga, umusifuzi w’umupira w’amaguru wo hagati, ko ibyo yakoze ari ‘ishema’ kandi ari ‘ingenzi kuri buri mugore ukunda siporo’.

Uyu musifuzi wo hagati mu kibuga muri iki cyumweru yabaye umugore wa mbere uyoboye umukino w’igikombe cya Africa cy’abagabo.

Ni igikorwa cyishimiwe na benshi, by’umwihariko Abanyarwanda cyane ko n’ikipe y’igihugu Amavubi yo itabashije guseruka muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa muri Cameroun.

Mukansanga na bamwe mu bandi basifuzi ubu bavuye mu murwa mukuru Yaoundé bimukira i Douala ahazabera imwe mu mikino ya 1/8, 1/4 n’umukino umwe wa ½.

Nyuma y’uko imikino mu matsinda irangiye ku wa kane, imikino ya 1/8 izatangira ku cyumweru Burkina Faso ikina na Gabon naho Nigeria ihatana na Tunisia.

Birashoboka ko Mukansanga usifura mu kibuga hagati cyangwa akaba umusifuzi wa kane (uba ushobora gusimbura uri hagati bibaye ngombwa) yahabwa undi cyangwa indi mikino mu isigaye,   nk’uko Bucyana abivuga.

Ku ntambwe yateye, Mukansanga yabwiye BBC ko kubona amahirwe yo gukora mu gikombe cya Africa cy’abagabo agasifura umukino nawo ukagenda neza ‘numvaga atari ibintu bisanzwe’.

Yagize ati: “Narishimye cyane, naranezerewe birenze”

Avuga ko ibyo yagezeho abicyesha ibintu byinshi harimo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) “yampaye amahirwe”.

Yongeraho ati “…mbikesha igihugu cyanjye kuko bambaye hafi kuri buri kintu cyose. Mbikesha na buri wese wambaye hafi wangiriye inama wanshyigikiye…

Mukansanga yabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2012, hari hashize imyaka hafi itanu asifura imikino y’abagore n’abagabo mu Rwanda.

Amaze kuyobora imikino myinshi mpuzamahanga y’abagore irimo igikombe cy’isi U-17, All African Games, igikombe cya Africa, CECAFA y’abagore, igikombe cy’isi, imikino olempike… ari kandi mu bazatoranywamo gusifura igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 izabera muri Australia na New Zealand.

Mukansanga Salima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *