Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yahumurije abarozi bororera mu nkengero za Parike ya Gishwati-Mukura bamaze igihe bataka ko hari inyamaswa bataramenya ziva mu ishyamba zikabarira Inyana n’imitavu, ndetse bamwe muribo zikabakomeretsa avuga ko hari inama zatanzwe kandi ko Ubuyobozi bugiye kujya bwihutisha igikorwa cyo kwishyura abangirijwe n’izo nyamaswa nabo ubwabo bakibuka gushaka ubwishingizi bw’amatungo yabo.
Ati “Turifuza ko abaturage baba inshuti na parike ndetse n’inyamaswa ziyirimo zikaba inshuti ni abaturage, ku buryo ku kibazo cy’inyamaswa ziva muri Parike zikajya kurya amatungo y’Abaturage hari ibyo Ubuyobozi bwa parike bwatugaragarije ndetse batweretse n’ingamba bafite zo kubirinda, no kuba abaturage bafite amatungo yariwe n’inyamaswa bajya batangira raporo ku gihe, abaturage bafite imitavu bakayubakira ibiraro kuko inyamaswa zitazapfa kuyisanga mu biraro, abashumba bagakora uburinzi bw’ijoro ndetse aborozi banakanguriwe kugira ubwishingizi.”
Ubuso bwa parike ya Gishwati-Mukura bwakunze kwangirizwa kenshi ariko ubusigaye bugomba gusigasigwa ndetse turishimira ko hari abafatanayabikorwa bagiye kugira uruhare mu kuyagura ikagera ku buso bwa Ha 55 ivuye kuri Ha 35,5. Ikindi ni uko amafaranga yinjira avuye muri parike hari ibikorwa bimwe iyashoramo bifasha abaturage kwiteza imbere.


Gasasira Majoro Philippe, utuye mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Rukaragata wororera mu mirenge ya Kigeyo na Nyabirasi avuga ko mu bibazo bibangamiye aborozi harimo inyamaswa
Ati “Hari inyamaswa yadutse ituruka muri Parike ikajya igenda yica imitavu mu bihe bitandukanye, ikajya iza rimwe na rimwe ikurikiranye, cyangwa ikamara iminsi itaza, ikica Imitavu iyihereye inyuma mu matako igakuraho inyama, ikanakuramo ibyo mu nda. Ni ikibazo gikomeye, aborozi turababaye cyane kuko nicyo gishoro cy’umworozi zikadufasha kurihira abanyeshuri, kwishyurira abana ubwisungane mu kwivuza.”
Hari ikigega cyo muri RDB cyishyura abaturage bafite inka zariwe nizo nyamaswa ziva muri pariki ariko usanga batinda kwishyura, kandi inka zigahabwa agaciro kari hasi kuko bazibarira nk’inyarwanda kandi twebwe tworoye ingweba ikindi ni uko inka ziraduhenda.
Kuva 2019 kugeza uyu qa 20 Mutarama2022, Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe iterambere (RDB) kimaze gutanga amafaranga Miliyoni 449,428,285 Frw yakoreshwjwe mu mishinga 4 yo mu turere twa Rutsiro na Ngororero ifasha abayituriye, iziyongeraho indi mishinga 2 yo guha abaturage amazi meza mu mirenge ya Muhanda akarere ka Ngororero na Mukura mu karere ka Rutsiro, ibikorwa biratangira vuba aha.
Aya ni amafaranga atangwa muri gahunda ngarukamwaka ya RDB yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ku baturage baturiye ama Pariki.
Kuva mu kwezi kwa Kanama 2020, kugeza uyu munsi RDB imaze kwakira ibibazo by’Inka 99 zariwe n’inyamaswa, ihene 9, intama 10, imyaka y’abaturage yonwe n’inyamaswa ibibazo 49, ni mu gihe umuntu 1 ariwe wakomerekejwe n’inyamaswa, ibibazo byose hamwe abaturage bashyizwemo n’inyamaswa zituruka muri Pariki ya Gishwati-Mukura ni 168. Inyamaswa zikekwaho kuba arizo zirya amatungo y’abaturage zirimo Impyisi, Imbwa, Ingunzu, Imondo n’Urutoni.


