Rutsiro: PSF yanenzwe intege nke kenshi, igiye kubaka Gare

Urwego rw’abikorera (PSF) rwatunzwe agatoki kenshi n’Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro ko rufite intege nke, ku buryo nta bikorwa rukora byunganira Akarere rurageraho. Kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko aribo bagiye guhabwa imirimo yo kubaka Gare y’aka Karere.

Kuwa kane tariki ya 08 Ukuboza 2016, Abadahigwa mu mihigo bo mu Karere ka Rutsiro bari bahanze amaso igikorwa cyari gitegerejwe igihe kitari gito cyo gutunganya ahazubakwa gare y’Akarere ka Rutsiro, ariko imyaka 6 yari yihiritse nta kirakorwa, dore ko ni amashini yazanwemo kuri icyo gihe yahise aburirwa irengero.

Muri 2016 nibwo imashini za Kampani y’Abashinwa arimo zitengagura ahagombaga kubakwa iyi gare, ariko amaso yaheze mu kirere ku bari bayiteze amaso bya vuba

Iyi gare y’Akarere ka Rutsiro iteganyijwe kubakwa mu murenge wa Gihango, Akagari ka Congonil, ndetse Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera muri aka karere yatangarije Rwandanews24 ko nta gihindutse imirimo yo kuyubaka yatangirana n’Ukwezi kwa Kamena 2022.

Nyirakamineza Marie Chantal, Perezidante w’Inama njyanama y’Akarere, akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rutsiro aganira na Rwandanews24 yavuze ko Urwego rw’abikorera rushaka kugira uruhare ndetse rufite umuhate mu gukora ibikorwa byunganira iterambere ry’Akarere ka Rutsiro.

Ati “Urwego rw’abikorera rufite gahunda yo kuzahura ubukungu bw’Akarere ka Rutsiro, kuko ari abacuruzi ni abikorera bose bifuza gukora ibikorwa bibyara inyungu ndetse binabasha guha akazi urubyiruko ruhavuka. Kuri ubu ibyo bikorwa bigiye guhera ku iyubakwa rya Gare ya Rutsiro.”

<

Nyirakamineza avuga ko n’ubwo urwego rw’abikorera rwakunze kunengwa n’abarimo Inama njyanama ko nta bikorwa byunganira Akarere bakora, bari bakiri kubitegura kuko na Kampani bafunguje mu myaka yashize ariyo bazakoresha bubaka iyi gare uzibye ko abikorera hari abari baracitse intege, ndetse banakoze urugendo shuri basura Abikorera bo karere ka Gatsibo kugira ngo babigireho nka bamwe mu bafite ibikorwa by’indashyikirwa.

Nyirakamineza ahamagarira abikorera bavuka mu karere ka Rutsiro batuye mu tundi turere kugaruka gushora imari bazana ibikorwa by’iterambere aho bakomoka, ndetse bagiye kwerekwa amahirwe ari mu karere ka Rutsiro bagahuza imbaraga ni abandi bagakorera hamwe.

Nyirakamineza Marie Chantal, Perezidante w’Inama njyanama y’Akarere, akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rutsiro

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko imirimo yo kubaka Gare ya Rutsiro izatangira vuba aha kubufatanye n’urugaga rw’abikorera PSF.

Ati “Imirimo yo kubaka Gare ya Rutsiro twarayitangiye kandi twaganiriye n’abagize urugaga rw’Abikorera kandi batweretse ko bafite ubushake. Gusa haracyarimo imbogamizi y’umuturage ugomba guhabwa ingurane y’Ubutaka bwe nibirangira imirimo izahita itangira.”

Murekatete akomeza avuga ko imirimo yo kubaka Gare ya Rutsiro ari igikorwa bashaka gushyiramo imbaraga kugira ngo mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari imirimo izabe yaratangiye ikomereze no mu mwaka utaha, kuko abaturage bafite inyota ya gare.

Rutsiro investment Company Ltd igiye guhabwa imirimo yo kubaka Gare ya Rutsiro igizwe ni abanyamuryango 12 ndetse ikaba igitanag ikaze no kubandi banyamuryango bafite ubushake bwo kwifatanya nabo, ikaba igiye kubaka Gare ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 170 Frw na Miliyoni 192 Frw.

Icyanya kigomba kubakwamo Gare ya Rutsiro
Icyanya kizubakwamo Gare ya Rutsiro kiri munsi y’umuhanda ugana ku biro by’Akarere ka Rutsiro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.