Rutsiro: Abakecuru n’Imfubyi batujwe mu mudugudu Ubuzima bwarabashaririye

Bamwe mu bakecuru n’Imfubyi batujwe ku mudugudu wa Rwangoma na Gataka ho mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro bavuga ko ubuzima bwabashaririye ndetse ni amazu akaba agiye kubagwaho. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ubushobozi bwabonetse bwo kuyavugurura budahagije arije bugiye kuvugurura buhereye ku mazu ashaje kuruta andi.

Bamwe mu bakecuru batujwe mu mudugudu wa Rwangoma, bavuga ko bamaze imyaka 10 batujwe muri uyu mudugudu ni umufatanyabikorwa w’Akarere (Cartas) ariko ko kuva bawutuzwamo Ubuyobozi butigeze bubafasha mu bijyanye n’Imibereho bakaba baranegekaye, bibesherejweho n’Imana.

Mukandori Therese ati “Imana niyo itubeshejeho kuko ntako tubayeho, ntakintu na kimwe dufite kandi imibereho iratugoye, ni akarima gato dufite iyo ugerageje no guhingamo insina Ishenya irayirya.”

Inzu twazitujwemo 2010 none zarashaje, amabati yaracitse turavirwa iyo imvura iguye, kandi twazimuriwemo tuvanwe muri metero 50 z’Inkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Tarisa Nyirabukara ati “Inzu ibikuta bigiye kugwa , amabati yabaye ibisazirwa, bamwe barabahomeye ku miryango twebwe ntibatugeraho.”

Tarisa avuga ko ntabyo kurya bafite bashonje kuburyo batagobotswe inzara yazabatsinda muri aya mazu bubakiwe nayo ashaje ashobora kubagwaho mbere y’uko Inzara ibamaramo umwuka.

Mukandori arasaba we na bagenzi be barasaba ko amazu yabo bayasanurirwa, ndetse bakabasha guhabwa na VUP ngo barebe ko iminsi yakwicuma.

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage avuga ko ibi bibazo by’abaturage birakemuka vuba, kuko ingengo y’imari yo gusana amwe mu mazu batujwemo yabonetse, ndetse uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bagenda basana ni ayandi.

Ati “Ikibazo cy’amazu ashaje kubera ko amaze igihe kirazwi, ndetse harimo kuba ingengo y’imari yo kuyasana bahereye ku ashaje kuruta ayandi yamaze kuboneka, ndetse uko ubushobozi buzajya buboneka azakomeza asanwe mu buryo bwo gusigasira ibyagezweho.”

Ku kibazo cyo kuba abatujwe muri uyu mudugudu batabona imirimo bakora ngo bavaneho ikibatunga n’imiryango yabo, Musabyemariya avuga ko ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwihangira imirimo burakomeje, ndetse abakuze muri bo bahabwa VUP.

Uyu mudugudu wa Rwangoma na Gataka wubatswemo amazu 100 watujwemo imiryango 105 itari yishoboye igizwe ni Imfubyi, Abapfakazi ni abimuwe mu manegeka no ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho bawutujwemo muri 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *