Umugabo wasambanyaga abakobwa be yatawe muri yombi

Umugabo wo mu gihugu cya Zambia witwa Mweene Enock yafashwe arimo gusambanya abakobwa be 2 yiregura avuga ko yabigishaga uko imibonano mpuzabitsina ikorwa ngo batazamutamaza nibashaka abagabo.

Uwari uhari yavuze ko hashize imyaka ibiri bikekwa ko uyu mugabo aryamana n’abakobwa be yibyariye, gusa ngo si bo gusa kuko bivugwa ko n’abishywa be yabasambanyaga baje gusura umuryango we.

Ubwo uyu mugabo yafatwaga taliki ya 3 Mutarama 2022, yakubiswe inkoni maze yakubitwa akavuga agira ati:“Ibi biba ari ugutegura abakobwa banjye kugirango bazubake neza, murankubitira ubusa!’’.

Ku rundi ruhande ariko aba bakobwa bakoreshwaga ibi nabo bari bararyumyeho nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia bibitangaza.

Bikavugwa ko yari yarabashyizemo imyumvire y’uko ari kubatoza uko bazitwara neza mu gihe bazaba bashatse abagabo babo hato ngo batazamukoza isoni ko yabareze nabi.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, abaturage bakaba bategereje ko aba bana b’abakobwa bazahabwa ubutabera kuko muri Werurwe 2017 byari byaravuzwe cyane ariko babura gihamya.

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *