Ruhango: Umugabo yishe umugore we nawe ariyahura

Umugabo witwa Karumuna Fulgence yishe umugore we amutemesheje umuhoro, akuraho umutwe na we ahita yimanika mu mugozi arapfa asiga yanditse urwandiko rugaragaza ko yamuhoye ko yamuciye inyuma.

Karumuna yishe umugore we witwaga Niyisabwa Rachel ku wa 2 Mutarama 2022, bakaba bombi bari batuye mu Mudugudu wa Kinama, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mbere yo kugira ngo uyu mugabo yice umugore we, abana babiri babyaranye bari baroherejwe kwa ba Sekuru.

Inzego z’ahabereye aya mahano zitangaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma byakorwaga n’umugore.

Bivugwa ko mu ijoro uyu mugore yishwemo, umugabo yari amaze kubona ubutumwa bugufi muri telefone y’umugore bugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’undi mugabo.

Amaze kwica umugore we Karumuna yasize yanditse ko ibyo araye yumvise avugana n’ihabara rye ndetse n’ubutumwa abonye muri telefone y’umugore we aribyo bitumye afata icyemezo cyo kumwica ndetse akiyahura nk’uko Igihe cyabyanditse.

Aya makuru yemejwe kandi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko mu iperereza ryakozwe basanze koko uyu mugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko nk’uko bigaragara ahabereye icyaha, umugabo yishe umugore we na we arangije ariyahura. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko Ubuyobozi bw’Ibanze busabwa gushyiramo imbaraga mu kubarura ingo zibanye mu makimbirane kugira ngo raporo ijye ishyikirizwa uru rwego rubashe gufasha mu gukumira ko habaho ibyaha nk’ibi byo kwicana.

RIB ihamagarira kandi ibigo bya leta, imiryango itari iya leta by’umwihariko ishingiye ku myemerere gufatanya na yo mu bukangurambaga no kwigisha abantu uburyo bwo kwirinda amakimbirane, bakerekwa ububi n’ingaruka ziva muri byo byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *