Rubavu: Chairman wa RPF ushyirwa mu majwi kubangamira Abaturage yabiteye utwatsi

Sheikh Kibata Djuma, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu murenge wa Gisenyi yateye utwatsi ibyo ashinjwa n’abaturage ko yitwaje icyo ari cyo akabafungira inzira zigana mu ngo zabo, avuga ko abavuga ibi ari abashaka kumusebya no kumwangiriza izina. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butarabasha kugira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Iki kibazo Sheikh Kibata ashinjwamo ni abaturage cyo kubafungira kimaze imyaka irenga 6, nyuma y’uko abaturage bavuga ko uyu mugabo yitwaje ko akomeye akubaka ahagombaga kunyura umuhanda bakabura aho banyura iyo bagana mungo zabo.

Iyi nzu bavuga yubatswe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Karukogo ho mu mudugudu wa Rukoko.

Bamwe muri aba baturage abaganiriye n’Itangazamakuru bavuze ko uyu mugabo yabarushije imbaraga ndetse n’ubuyobozi buzi ikibazo cyabo ariko bukaba ntacyo bubikoraho kuko uyu mugabo akomeye.

Umwe yagize ati “Ikibazo dufite hano Umugabo yaraje yubaka ahagombaga kunyura umuhanda aradufungira kuburyo kugera ku mazu yacu bidusaba kuzenguruka ahantu kure naho hatagendwa. Turasaba Ubuyobozi kuturenganura ikaza kuturebera impamvu uyu muhanda udahari kandi tuwubona ku bishushanyo mbonera iyo tugiye gushaka icyangombwa cyo kubaka wafunzwe n’umuntu ku giti cye yitwaje ko akomeye.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuba uyu muhanda warafunzwe byatesheje agaciro ubutaka bwabo kuko niyo ushatse kugurisha utabona ukugurira.

Mujawimana Djalia ati “Turabangamiwe no kuba aho twagombaga guca mu gihe cy’imvura harafunzwe ni umuntu ku giti cye yitwaje ko akomeye, yari yaranadushyiriyeho akayira k’abanyamaguru nako ageraho aragafunga.”

Mujawimana akomeza avuga ko uyu muhanda wakozwe ni umuganda w’Abaturage bafatanyije n’abasirikari, rero kuba barafungiwe uwo muhanda isigaye bibateza abajura igihe batashye bwije kubera inzira z akure bajya kunyura. Akaba asaba ko bakorerwa ubuvugizi iyi nzu igasenywa hakaba umuhanda nk’uko bigaragara ku byangombwa by’ubutaka bwabo.

Ndagano Jean Bosco ati “Uyu muhanda wapimwe kera ntan’amazu arahagera, ariko nyuma umugabo yaraje yubaka mu muhanda hagati ku buryo nta kinyabiziga cyabona aho kinyura haba ni abakoresha amaguru ntaho banyura, akaba yarabikoze yitwaje ko Umuhungu we yari ashinzwe Ubutaka mu karere kandi nawe ari Chairman wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Gisenyi.”

Ndagano akomeza avuga ko icyo bifuza ari uko iyi nzu yasenywa abaturage bakabona umuhanda ubageza mu mago yabo byoroshye.

Sheikh Kibata Djuma ushyirwa mu majwi n’abaturage kubabangamira yatangarije Rwandanews24 ko ibyo ashinzwa n’abaturage ari amatiku adafite ishingiro kuko aha bavuga yubatse ari ikibanza yahawe na Leta kandi yahamuhaye nta numwe muri abo bavuga ibyo uraza kuhatura ahubwo baje bahamusanga, ahubwo aribo ba nyamanyanga bashatse guhimba umuhanda ngo bamusenyere.

Ati “Ku kibazo kivugwa kuri ko mbangamira abaturage mbere ya byose ndagira ngo nsabe itangazamakuru kudakomeza kunyita Chairman wa RPF Inkotanyi muri iki kibazo kuko aho bavuga ko nababangamiye atariho mbereye Chairman.”

Ikibazo cy’ubutaka kivugwa Abo bantu bavuga ni Ikibanza cyanjye nahawe Na Njyanama y’Umurenge wa Rubavu kuva mu Mwaka wa 2008, ndetse haba Inyuma yanjye n’Ibumoso bwanjye ntawundi muntu wari uhatuye, nta Muhanda wari uhari.”

ndetse mu mwaka wa 2009 nubatsemo Inzu Ifite Imiryango 2, muri 2011 nubakamo indi Ifite Imiryango 2, nyuma yaho nibwo naje kubona Abaturanyi Inyuma n’Ibumoso bwanjye  kandi bose bafite Imihanda Ijyanye naho Ibibanza byaba biherereye.

Nyuma yaho haje gutangira amatiku akuruwe n’Umudamu witwaga Aline wari Gitifu w’Akagari ka Rukoko avuga ngo arashaka kugira Umuhanda Imbereye n’Inyuma ye, ndetse ahuruza n’Inzego z’Ubuyobozi zaturutse i Kigali no ku Karere ka Rubavu basanga nta Muhanda wa Teganyijwe aho ngaho barigendera.

Nyuma yaho baza gufatanya n’umukuru w’Umudugudu wa Karukogo bategura Umuganda ugamije kunyuza Umuganda muri ubwo Butaka bwanjye mbimenye mbwira Uwo Mukuru w’Umudugudu ko ariwe nzarega mu Bucamanza ko yansenyeye, kuko uwo Muhanda wagwaga mu nzu yanjye kandi nta wawuhateganyije.

Sheikh Kibata akomeza ati “Ibyo bavuga ngo kugishushanyo mbonera hagaragara ko hateganijwe Umuhanda barabeshya, keretse niba barawushyirishyirishijemo nyuma, ariko Icyo gihe Leta nayo Ishatse kuwuhanyuza yanyishyura Ubutaka bwanjye kuko maze Imyaka isaga 10 mbusorera ,uko Ubuso bwabwo bungana ndetse ikanyishyura n’Ibikorwa byanjye nashyizemo nk’uko Amategeko abiteganya, ibyo kandi ni Leta igomba kubikora ntabwo ari Abantu runaka bagomba kwirema Agatsiko Bagamije kwikoma undi Munyarwanda ufite Uburenganzira ku mutungo we, nk’uko nabo babufite ku byabo. Aho kugira ngo bigabize Iby’undi ku nyungu zabo.”

Naho kuvuga ko nitwaza Imirimo nkora keretse niba hari ikindi cyihishe inyuma yabyo, ariko uretse Chairman wo kurwego rw’Umurenge Na Mayor ari nawe Chairman ku rwego rw’Akarere ntabwo yakwitwaza umyanya afite ngo Abangamire Abaturage, kuko Uwo ari Umuco Utakirangwa mu Rwanda

Uwariwe wese wagira ikibazo kimubangamiye yakigeza kubabishinzwe bakagikemura bakurikije uko Amategeko abiteganya.

Kambogo Ildephonse,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ntarabasha kugira icyo atangaza kuri iki kibazo tukaba tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha, kuko mu nshuro zose twashatse kuvugana nawe bitadukundiye.

Mu karere ka Rubavu kubera ikibazo cya ruswa ikabije yakunze kurangwa mu ishami rishinzwe ubutaka n’imyubakire havugwa ibibazo byinshi mu myubakire mu kuba hari ahari haragiye hagenerwa imihanda ikaba yarafunzwe kubera icyo kibazo cya ruswa, ndetse hari na benshi birukanwe mu akzi bazira ayo makosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *