Kigali: Imodoka yahunze indi irenga umuhanda igwa mu mugezi

Imodoka yo mu bwoko bwa Totoya Corolla yakoze impanuka ku muhanda uva Karuruma werekeza ku Gisozi, irenga umuhanda igwa mu mugezi ubwo yahungaga indi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yemeje aya makuru avuga ko iyo mpanuka yaturutse ku kuba uwari utwaye iyo modoka yahuye n’indi yo mu bwoko bwa Fuso ikamucanira amatara maze agata umuhanda, akagwa munsi yawo hari amazi atemba, ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa 12 Mutarama 2022.

Uwari uyitwaye bamukuyemo yakometetse “bidakabije” bamujyana ku bitaro ariko byari bitaramenyekana niba hari undi bari kumwe kuko ntiyabisobanuye neza, n’abatabaye ntawe babonye.

Amakuru avuga ko yapimwe bagasanga yanasinze, akaba atibuka neza niba uwo basangiye bari kumwe ubwo yarengaga umuhanda cyangwa yari wenyine.

SSP Irere yakomeje ati “Agomba kuba yari wenyine kuko abaturage bamukuye mu mazi barebye mu modoka basanga nta wundi muntu urimo.”

Bamwe mu baturage bari aho impanuka yabereye bavuga ko n’aho imodoka zahuriye hari mu muhanda ukoze nabi kuko nta matara na garde-fou bihari.

Mutabazi Jean Paul yagize ati “Ni umuhanda mubi. Ikigaragara cyo hano iyo haba hari twa twuma turinda imodoka [kurenga umuhanda] ntiba yagezeyo. N’abantu hano ntibagenda biruka.”

Niyonsenga Philbert yongeyeho ati “Hari igihe ugera ahangaha ukagira ngo umuhanda urakomeje hariya [kubera kutareba], ugahita ugwa mu cyobo. Kugira ngo ikibazo gikemuke uyu muhanda ugomba gukorwa.”

Icyakora bose bemeje ko bidasanzwe kubona ikinyabiziga kimanuka kikagera muri uwo mugezi nk’uko babibwiye Igihe.

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *