Huye: Meya Sebutege yavuze ku rugomo rutera urupfu abaturage bavuga ko rubahangayikishije

Urugomo rukorwa n’abanywa inzoga bita igikwangari abaturage bavuga ko rubahangayikishije kuko rutuma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagasigirwa ubumuga n’inkoni bakubitwa n’abasinze igikwangari nk’uko babibwiye Rwandanews24, ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo bukaba bugiye kugikemura ku buryo burambye.

Iki ni kimwe mu bibazo byagarutswe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye ndetse ko bamwe mu bagaragaye mu rugomo rwatwaye ubuzima bw’umuturage wo mu Mudugudu wa Gitwa, akagali ka Rukira mu Murenge wa Huye batangiye gukirikiranwa n’ubutabera. http://Huye: Umwana yishwe atewe ibyuma mu kabari saa yine z’ijoro

Yagize ati: “Ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge haba izo abaturage bikorera cyangwa izo bagura muri butiki zibegereye, cyarahagurukiwe kugirango abazikora bakurikiranwe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze babahishira nabo barimo gukurikiranwa ndetse hari abamaze guhagarikwa ku mirimo yabo.”

Akomeza avuga ko igenzura ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zituma habaho urugomo ubuyobozi bw’akarere burifatanyijemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze.

Mu ijoro ryo ku italiki ya 7 Mutarama 2022 nibwo umusore w’imyaka 17 yatewe icyuma n’abari banyweye inzoga y’igikwangari mu mudugudu wa Gitwa, taliki ya 8 Mutarama 2022 mu mudugudu wa Kubutare naho abantu bivugwa ko bari basinze igikwangari bategeye mu nzira umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko baramukubita bamumena ijisho bamuruma n’ugutwi bamusiga ari intere.

<

Kuri uru rugomo Meya Sebutege yagize ati: “Bamwe mu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uriya musore ndetse n’abakubise uriya mugore bashyikirijwe ubutabera, ubu barimo gukurikiranwa.”

Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa nibyo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu karere ka Huye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.