Rubavu: Asoc w’Umurenge na Sedo birukanwe burundu mu kazi

abakozi bo mu murenge wa Cyanzarwe bahawe amabaruwa abasezerera burundu mu kazi. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko aba bakozi birukanwe bazira amakosa yo mu kazi, nyuma yo kwihanangirizwa ntibikosore.

Abakozi birukanwe ni Nshimiyimana Honore, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu murenge wa Cyanzarwe na Nsengiyumva Janvier, wari Sedo w’Akagari ka Ryabizige muri uyu  murenge.

Mu nshuro zose Rwandanews24 yagerageje kuvugisha aba birukanwe mu kazi ntibabashije gufata terefone zabo ngendanwa.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu kiganiro na Rwandanews24 yatangaje ko aba bakozi birukanwe mu kazi nyuma yo kwihanangirizwa kenshi ku makosa bakoreye mu kazi ntibikosore kandi yemeza ko byakozwe bikurikije amategeko, agasaba abakozi gukora akazi kabo bashinzwe bashyira umuturage ku Isonga.

Ati “Mu buryo bukurikije amategeko, Abakozi birukanwe bari baragiriwe inama kenshi kubera amakosa bakoreye mu kazi mu myaka yashize ntibikosora, ndetse hari hamaze igihe harimo gukusanywa amakuru ku makosa bakekwagaho.”

<

Kambogo avuga ko Abakozi bagomba kumva ko bagomba gushyira imbaraga mu kazi baba barasabye kuko Ubuyobozi butabereyeho kwirukana abakozi, ahubwo bubereyeho kubagira inama, ndetse Ubuyobozi ntibuzigera burebera umuntu wese ukora ibibangamiye Iterambere ry’umuturage.

Kambogo akomeza avuga ko bashyizeho Umurongo wo kugira inama abakozi babona bagiye kugwa mu makosa, bakabahamagaye bakabagisha inama.

Rwandanews24 twagerageje kubaza Umuyobozi w’Akarere amakosa aba bakozi baba bazize bikanabaviramo kwirukanwa atubwira ko bitakunda kuyatangaza mu itangazamakuru ariko ko impande zombi zabiganiriyeho kenshi.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu Nsengiyumva Janvier, wari Sedo w’Akagari ka Ryabizige yazize amafaranga Ibihumbi 145 Frw y’Ubwisungane mu kwivuza bw’Abaturage yanyerejwe n’Umukuru w’umudugudu wo muri aka kagari, ndetse hiyongeramo ikibazo cy’Amafaranga Ibuhumbi 100 Frw yahaye umukobwa nk’inguzanyo muri gahunda ya VUP.

umurenge wa Cyanzarwe ufite umwihariko wo kuba ariwo wagize abakozi benshi bo ku Rwego rw’Akagari n’abakuru b’Imidugudu batunzwe agatoki ku kuba barigwijeho inkunga ya (Give Directly) yari igenewe gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 bari batunzwe n’Ubucuruzi buciriritse bwambukiranya Imipaka,

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.