Kirehe: Itemwa ry’ ishyamba ry’ahubatswe urugomero ngo ryagize uruhare mu mapfa bagize

Abatuye mu nkengero z’aharimo kubakwa urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu by’ u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya ruzataumuriro w’amshanyarazi wunganira uwari usanzwe ukoreshwa muri ibi bihugu, bavuga ko ishyamba ryahatemwe ryazaterwa ahandi kuko ngo byabagizeho ingaruka bituma barumbya kubera imihindagurikire y’ibihe nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Aba baturage ni abatuye mu murenge wa Nyamugari, akagali ka Kiyanzi mu Mudugudu wa Rusumo mu karere ka Kirehe. Mbere y’uko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi akagace kakundaga kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ariko ngo bakagobokwa n’ishyamba ry’ahubatswe uru rugomero, ariko kuva ryatemwa ngo n’imyaka micye basaruraga ntibakiyibona kuko imvura yakururwaga n’iryo shyamba batakiyibona.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Amapfa aturuka ku mihindagurikire y’ibihe araturembeje kuko turashonje bitewe n’uko ishyamba ryajyaga riduha imvura baritemye bubaka urugomero none izuba ritumereye nabi habe n’umwuka mwiza cyangwa umuyaga uturuka ku bidukikije tukibona. Rwose bashake uburyo bazaduterera ishyamba hafi yacu kugirango ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zigabanuke.”

Abaturanyi b’uyu mugabo nabo bavuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zabagezeho kuko ubu bategereje ko leta ariyo izabafasha kubona ibyo kurya kuko ishyamba ryabafashaga guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ritagihari.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko agira ati: “Ubundi mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba bikunze kwibasirwa n’izuba kubera imihindagurikire y’ibihe ariko twarwarizaga ku mvura nke yakururwaga n’ishyamba ry’ahubatswe urugomero rw’amashanyarazi.”

Umukozi mu Kigo cya Rusumo Project ushinzwe ibidukikije Dr Bikweru Gaspard, mu kiganiro na rwandanews24 avuga ko ikibazo aba baturage bavuga ko ishyamba ratemwe ahubatse urugomero ariryo shingiro ry’uko havuye izuba ryinshi kuko n’ahandi ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zarahageze.

Ati: “Ishyamba ryatemwe riherereye mu Kagali ka Kiyanzi, umudugudu wa Rusumo. Ntabwo twavuga ko ariryo ryatumye bateza kuko ikibazo cy’izuba cyageze mu karere ka Kayonza, Nyagatare, Ngoma. Urumva ko ari ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe muri rusange. Ishyamba ryatemwe ryari iry’umuturage kandi twaramuguriye tumuha ingurane agura ahandi, ariko ibikorwa byo kubaka nibirangira tuzatera ibiti ahakikije urugomero ndetse n’inkengero z’ahubatswe amacumbi y’abazaba ari abakozi b’uyu mushinga wa Rusumo uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.”

Taliki ya 16 Ukuboza 2021 ubwo hatangiraga gahunda yo gutanga ibiribwa mu Ntara y’Iburasirazuba ku miryango 8,259 yabaruwe mu mirenge 26 yahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatewe n’izuba ryinshi ryagize ingaruka ku musaruro w’imyaka yabo, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yatangaje ko amapfa yatewe n’izuba ryibasiye ibice bitandukanye by’intara y’Iburasirazuba ari ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bitewe n’uko imvura yabaye nke.

Yagize ati: “Ibice byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha ahandi kuburyo abaturage batejeje bitewe n’uko imyaka yabo yishwe n’izuba, leta izabafasha kubona ibyo kurya kandi byatangiye gutangwa. Turakomeza gushishikariza abaturarwanda gutera ibiti ku ngo zabo, byibura buri rugo rugatera ibiti 3 mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Imiryango ibihumbi 36050 yo mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba niyo yahawe ibiribwa ku ikubitiro kuko ariyo yibasiwe kurusha iyindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *