Ngoma: Umuyobozi yatawe muri yombi

Umugore usanzwe ari umuyobozi mu nzego z’ibanze yatawe muri yombi nyuma yo kumena amazi ashyushye ku mugabo we kuko ngo bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane bananirwa kumvikana umugabo we aramukubita nawe amwihimuraho aramutwika nk’uko yabyivugiye.

Byabereye mu Murenge wa Jarama mu Kagari ka Jarama mu Mudugudu uyu mugore asanzwe abereye umuyobozi wa Terimbere mu Karere ka Ngoma.

Nsanzuwera Michelle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama yavuze ko uyu mugore uyobora Umudugudu yasutse amazi ashyushye ku mugabo we anabanza kubigira ibanga.

Ati: “Byabaye ejo taliki ya 11 Mutarama 2022 ahagana saa munani z’amanywa, amakuru twamenye ni uko yasanze umugabo we aryamye arangije acanira amazi amaze gushyuha cyane aragenda ayamena ku mugabo we, twagerageje kubaza umugore icyabimuteye, atubwira ko yari amaze iminsi ataha yasinze akamukubita.”

Uyu muyobozi yavuze ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane yo mu rugo bagiye bihererana batagejeje ku buyobozi, akagira inama abaturage yo kutihererana ibibazo bahura nabyo kandi bafite ubuyobozi bubegereye babibwira bukabafasha.

Uyu mugabo wasutsweho amazi ashyushye yajyanywe ku Bitaro bikuru bya Kibungo ngo yitabweho avurwe naho umugore we  yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jarama nk’uko Muhazi yacu yabyanditse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *