Gicumbi: Bamwe bahunze ingo zabo ngo batazikingiza covid19

Mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, haravugwa abaturage bahunze ingo zabo bakajya kwihisha ngo badakingirwa ku ngufu.

Umwe mu baturage bavuganye n’Ijwi ry’Amerika utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko yavuye mu rugo n’umugore we bagasiga abana bakajya gucumbika aho atatangaje. Yemeza ko gusiga abana bitoroshye, ariko ko nta kundi yari kwifata kuko yari yashyizweho igitutu.

Bavuga ko bahunze kubera itotezwa bakorerwa n’ubuyobozi bw’ibanze,Umwe avuga ko no mu Mudugudu baturanye harimo abahunze kuko batewe inkenke n’imbaraga ubuyobozi bushyiramo.

Undi muturage yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yahunze nyuma y’uko abashinzwe umutekano baje mu rugo iwe incuro nyinshi bamushaka yahisemo guhunga.

Umuyobozi w’ako karere,Nzabonimpa Emmanuel yemereye Ijwi ry’Amerika ko hari bamwe mu batuye uwo murenge banze kwikingiza kubera imyemerere yabo, ariko atazi niba barahunze.

Ku bijyanye no kuba hari inzego z’ubuyobozi zitera abaturage mu ngo zabo avuga ko icyajyanaga abayobozi mu ngo ari ubukanguramabaga.

Uyu muyobozi avuga ko abahunze bagaruka mu ngo bagasubira mu mirimo isanzwe bakiteza imbere , ko n’uwagira ikibazo yamenyesha inzego z’ubuyobozi.

Mu minsi ishize umuvugizi wungirije wa Leta yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kwikingiza ari ubushake bw’umuntu ko n’umuntu urengereye yakurikiranwa .

Ishami rya UN ryita ku buzima rivuga ko inkingo za Covid-19 zemejwe uretse umwihariko uboneka kuri bake ntangaruka zigira ku buzima bw’umuntu .Abaturage bakunze kugaragaza ko nubwo bivugwa gutyo batazishira amakenga abandi bakavuga ko binyuranyije n’imyemerere yabo.

Iki kibazo kivugwa muri aka Karere ka Gicumbi cyigeze no kuvugwa muri tumwe mu turere two mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka humvikanye abanyarwanda bahungiye mu gihugu cy’u Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bahunga urukingo rwa Covid-19.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko 8.655.419 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo mu gihe 7.243. 116 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo naho 1.175.885 bahawe doze ya Gatatu.

Ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *