Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ ibibazo. ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uru rubyiruko rufite amahirwe amagana arukikije kandi bagiye kwegerwa bagafashwa.
Urubyiruko rwaganiriye na Rwandanews24 rwagaragaje ko rwugarijwe n’Ibibazo birimo Ubushomeri bukabije, Ikibazo cy’abana bata ishuri, urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’uruvuye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa rutabasha kwitabwaho rukabisubiraho ndetse uru rubyiruko rwagaragaje ko rwugarijwe n’ikibazo cy’inda zitifuzwa ziterwa abangavu.
Urubyiruko rwo mu mirenge iherereye ku mukandara w’Ikiyaga cya Kivu ruvuga ko rubabazwa ni umubare munini w’abana bata ishuri bakajya gukoreshwa mu mirimo y’Uburobyi, ndetse hatibagiranye ko iyo mirenge ari nayo irangwamo umubare munini w’Abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda.
Mu mirenge ya Murunda, Mukura, Manihira na Rusebeya urubyiruko rwaho rwo ruvuga ko kubera ubushomeri bukabije rwijanditse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bunatwara ubuzima bw’abatari bake, rukavuga ko ruramutse rubumbiwe mu makoperative rugashakirwa icyo gukora rwakwiteza imbere.
Ni mugihe Imirenge ya Nyabirasi, Ruhango na Gihango urubyiruko rwaho ruvuga ko urwinshi muri rwo rwabaye imbata y’Ibiyobyabwenge, kubera kubura icyo rukora ngo rugihugiremo rushaka amafaranga kandi urwinshi rwaranasoje amashuri.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko uru rubyiruko n’ubwo ruvuga ko rwugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo rwagakwiriye no kumenya ko rukikijwe ni amahirwe amagana, ndetse ko nk’ubuyobozi bagiye kubafasha bakagera kuri ayo mahirwe abakikije.
Ati “Urubyiruko rufite amahirwe menshi arukikije, harimo nk’Agakiriro bagakwiriye kuba bari gukoreramo, ndetse hari n’ikigo cy’igisha imyuga n’ubumenyi ngiro twamaze kuvugana igiye gutangira kubigisha haba abasore b’abashomeri ndetse ni Abangavu batewe inda zidateganyijwe ndetse biri muri gahunda za vuba.”
Ibibazo by’urububyiruko birazwi muri rusange ariyo mpamvu urwo rubyiruko ruzajya ruhitamo kwiga bitewe ni ibyo biyumvamo (Ubudozi, gusudira, ubwubatsi n’ibindi…)
Ku kibazo cy’Abana bataye ishuri batarageza ku myaka y’ubukure n’ubuzererezi Murekatete Triphose avuga ko barimo gukora ubukangurambaga bugamije kubasubiza ku ishuri hatavuyemo n’Umwe, ndetse ko ubukangurambaga bwagahereye mu miryango kuko usanga akenshi bikomoka ku makimbirane yo mu ngo kuburyo niyo umwana yasubizwa ku ishuri mu muryango bitakemutse ntacyo byatanga.
Rwandanews24 hari amakuru ifite y’uko bamwe mu rubyiruko rwavuye Kugororerwa Iwawa rwo mu murenge wa Kivumu rwahawe Kareremba zororerwamo amafi ngo rubashe kwiteza imbere.
Ni mu gihe ku kibazo cy’urubyiruko rwabaye imbata y’ibiyobyabwenge ni Urubyiruko rwagororewe Iwawa, Murekatete avuga ko abana bava Iwawa barize imyuga ariko bagera mu miryango bagasanga hakiri amakimbirane bigatuma umwana asubira ku biyobyabwenge, ibi bibazo asanga bizakemuka ari uko bagiye bashakirwa ibyo gukora ndetse n’imiryango ikaganirizwa.
Hirya no hino mu Rwanda abaturage by’umwihariko urubyiruko bagaragaza ko kubura imirimo n’ubushomeri bituma kuri ubu babayeho mu buzima bubagoye bikaba byaratijwe umurindi n’ ingaruka za Covid 19 kuko byatumye abantu batandukanye batakaza akazi bakaba nta n’icyizere bafite cyo kubona akazi; hakaba ari bamwe mu rubyiruko rudafite akazi bavuga ko hari n’igihe biba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi.
MIFOTRA mu ntangiriro z’uyu mwaka yagaragazaga ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda muri 2017 cyari ku kigero cya 17.8%, 2018 kiramanuka kijya kuri 15.1%, 2019 kigera kuri 15.2%, na ho muri 2020 kigera kuri 16%.
Mu rubyiruko kuva muri 2017 igipimo cyari 21.3%, na ho muri 2020 kigera kuri 20.6%. Ni mu gihe kandi ubushomeri mu bantu barangije amashuri kaminuza muri 2017 cyari kuri 16.8%, muri 2020 kigera kuri 15.9%.