Niyonshuti Gaston yahamijwe n’Urukiko kwica Umugore n’Umwana abakase Amajosi
Umugabo witwa Niyonshuti Gaston wahamijwe icyaha cyo kwica umugore babyaranye hamwe n’umwana abakase amajosi, yakatiwe igifungo cya burundu. Icyo cyaha cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwasomye umwanzuro w’urubanza ku wa 31 Ukuboza 2021 aho uregwa yahamije icyaha cyo kwica bivuye ku bushake kikaba cyarabereye mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uwishwe ni umugore witwa Kuradusenge Joseline wari waratewe inda na Niyonshuti Gaston bakabyarana umwana w’umukobwa.
Niyonshuti Gaston, wahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake yabigambiriye yari asanzwe afite Umugore bashakanye witwa Uwifashije Delphine, aho yari asanzwe atuye mu murenge wa Muhororo, akagari ka Bweramana ho mu mudugudu wa Muzansubize akaba yaravutse mu 1990.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, tariki 20 Ugushyingo nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, ho mu mudugudu wa Cyahafi hiciwe Umugore n’Umwana bari bataramenyekana imyirondoro yabo. Ubuyobozi bw’Akarere icyo gihe bwatangarije Rwandanews24 ko iperereza rigikomeje hashakishwa uwakoze aya mahano. Ngororero: Harimo gushakishwa bukware Umugabo ukekwaho kwica Umugore n’Umwana
Kuwa gatanu, tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo Rwandanews24 yamenye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwafunze Niyonshuti Gaton akurikiranyweho icyaha cyo kwica uwitwa Kuradusenge Joseline w’imyaka 20 n’umwana we witwa Igihozo Christella wari ufite amezi 2.
Icyo gihe Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yemereye Rwandanews24 ko Niyonshuti wari umaze iminsi ashakishwa yafunzwe.
Murangira ati “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafunze Niyonshuti Gaton w’imyaka 31 akurikiranyweho icyaha cyo kwica uwitwa Kuradusenge Joseline w’imyaka 20 n’umwana we witwa Igihozo Christella ufite amezi abiri.”
Uregwa akaba yarabyaranye na nyakwigendera, bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yamwishe mu rwego rwo kugira ngo aruhuke kujya atanga indezo. Ngororero: RIB yafunze Niyonshuti ukekwaho kwica Umugore n’Umwana yibyariye
Kugira ngo umugambi w’ubwicanyi awushyire mu bikorwa, Niyonshuti yashutse Kuradusenge ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana babyaranye.
Niyonshuti inzu yayishatse mu Murenge wa Hindiro, yishyura ubukode arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kuyimwereka aho iherereye mu isantere ya Gatega ndetse bayiraramo.
Byageze nijoro, uwo mugabo yishe umugore hamwe n’umwana babyaranye abakase amajosi abasigamo arigendera.
Urupfu rwabo rwamenyekanye bucyeye bwaho, ku makuru yari atanzwe na nyiri iyo nzu wari uje ngo bakorane amasezerano akabona umuvu w’amaraso uturuka muri iyo nzu, ariko umugabo yari yatorotse nyuma aza gufatirwa mu karere ka Rubavu.
Urukiko rwakatiye Niyonshuti Gaston igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha.