Huye: Umwana yishwe atewe ibyuma mu kabari saa yine z’ijoro

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yishwe atewe icyuma n’umusore baturanye mu masaha ya saa yine z’ijoro ubwo bari mu kabari k’uwitwa John ucuruza inzoga bivugwa ko zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry’ ‘igikwangari’ bivugwa ko ariyo ntandaro y’urupfu rw’uyu musore.

Uyu mwana witwa Hakizimana Valens watewe icyuma n’umusore uzwi ku izina rya Kayijeni, ngo bakimbiranye ubwo John nyirakabari yari arimo kwarura inzoga z’igikwangari bananiwe kumvikana nibwo Kayijeni yahise amutera icyuma inshuro 3 mu nda, John abonye ko umuntu arembeye imbere y’umuryango w’akabari ke, ngo yahise amufata amwuhagira amaraso yari amwuzuyeho kuko yari yakomeretse ku buryo bukomeye. Nyirakabari amaze kumwuhagira amaraso yahise amujyana amuryamisha imbere y’akabari k’umuturanyi we uzwi ku izina rya Maman Jesca arahamusiga muri ayo masaha y’igicuku.

Bamwe mu baturage bumvise umuntu ataka atabaza bakihutira kuhagera muri ayo masaha y’ijoro, mu kiganiro bagiranye na Rwandanews24 bavuga ko muri uyu Mudugudu wa Gitwa, akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu karere ka Huye hasanzwe hari urugomo ruterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Uyu mwana Hakizimana Valens yazize amaherere n’amakosa ya John wenga ibikwangari akarenza amasaha yo gukinga kandi ibikorwa by’ubucuruzi bifunga saa tatu z’ijoro, none we akabari ke karakesha. Si uyu wenyine kuko n’abandi bazahagwa bitewe n’izi nzoga akora kandi abayobozi barabizi ariko ntacyo babikoraho.”

Umugore uzwi ku izina rya Maman Jesca nawe ufite akabari, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Njyewe mfite akabari, ariko nubahiriza gahunda za leta zirimo n’amasaha yo gukinga saa tatu. Mu masaha ya saa yine z’ijoro hafi saa tanu numvise umuntu atakira iwanjye ku muryango turabyuka dusanga ni Hakizimana Valens urembye, ndebye mbo yaviriranye amaraso amwuzuyeho. Kuko yari akibasha kuvuga ariko imbaraga ari nke n’akuka gacye, ambwira ko Kayijeni ariwe wamuteye ibyuma mu nda John akamwuhagira amaraso akaza kumuryamisha iwanjye.”

<

Uyu mugore akomeza avuga ko Hakiza atajya anywera iwe, ariyompamvu yahise ajya kureba John kuko ngo n’ubundi John yari yakomeje gucunga ko hari umuntu uhamusanga.

Umugabo witwa Rwahama nawe wahageze mu bambere atabaye yabwiye Rwandanews24 ko Hakiza iyo aza gutabarizwa kare abaganga baba barokoye ubuzima bwe.

Ati: Abarikumwe nabo mu kabari twahageze batubwira ko yatewe iby’ibyuma bakabanza kumwihorera kugera anegekaye bakabona kumutwerera umuturanyi we bamaze no gusibanganya ibimenyetso, ariko ntibyanakunda kuko umuntu wakomeretse akomeza kuva. Iyo adatakaza amaraso menshi agahita agezwa kwa muganga yarikubaho.

Akomeza avuga ko bagerageje kumutabara ariko akagwa mu maboko y’abaganga. Ati: “Byari bimaze kuba nka saa tanu n’igice ubwo nahageraga, twahise tujya gutira ingobyi ya Kinyarwanda kugirango turebe ko twamugeza kwa muganga; turamuheka ariko tubona yarembye nibwo twigiriye inama yo gutaba umumotari ngo amwihutishe. Yadutabaye baramujyana bageze ku kigo nderabuzima cya Huye bahita babohereza ku bitaro bikuru bya Kabutare bakimugezayo ngo yahise apfa abaganga bagitangira kumwitaho.”

Uyu mugabo John akimara kumva ko uyu mwana ashizemo umwuka ngo yahise atoroka kuko kugeza mu masaha ya saa moya za mugitondo ubwo Rwandanews24 yahageraga uyu mugabo yarataraboneka n’ubwo inzego zitandukanye zahageze kugirango iperereza ritangire.

Abaturage batandukanye bavuga ko umuti wo guca urugomo muri uyu mudugudu ari uko inzoga z’igikwangari zacika kuko ngo uyisomyeho wese ahita amera nk’utaye ubwenge agatangira gutera amahane akiyenza kubo bari kumwe n’uwo bahuye wese batayisangiye, haba umwana, umugore, umugabo cyangwa urubyiruko inaha bose barabinywa.

Mu rugo rw’uyu mugabo Polisi ikorera mu murenge wa Huye ikihagera yahasanze amajerekani 11 y’inzoga z’igikwangari bivugwa ko ari nazo zabaye intandaro y’uru rupfu kuko ngo baraye bazarura ijoro ryose.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Murenge wa Huye bwabwiye abaturage bo muri uyu mudugudu wa Gitwa ko bagomba gufasha inzego z’umutekano kuwunoza batangira amakuru ku gihe ndetse n’abo bakeka ko bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge bakajya babatangira amakuru bitaragera ku rwego rwo gutwara ubuzima bw’abantu.

Uyu musore witwa Kayijeni washyizwe mu majwi ko ariwe wateye ibyuma Nyakwigendera Hakizimana Valens yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye mu gihe iperereza rigikomeje hanashakishwa nyiakabari uzwi ku izina rya John ahiciwe Hakizimana.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.