Kuri uyu wa 07 Mutarama 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwatanagje ko rwafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Ubututumwa bugira buti “RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.”
Uyu akaba yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo abone akazi.
Ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.
Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.