Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore washakishwaga akekwaho gusambanya nyina yatawe muri yombi

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya Nyina amuhora ko yari amubajije impamvu yanyoye inzoga yari azaniye Se umubyara kumugoroba wo ku cyumweru taliki ya 26 Ukuboza 2021 agahita acika, amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi avuga ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi ngo akurikiranweho icyaha akekwaho.

Murukerera rwo ku italiki 4 Mutarama 2022 nibwo ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego zibanze na RIB bafashe uyu musore kuko hari hamaze kumenyekana amkuru ko yagarutse mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagali ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Uyu bivugwa ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge, Nyina yatahanye inzoga yari ashyiriye umugabo bwe (Se) akigera mu rugo asanga ntahari ahasanga umuhungu we; ahita amwambura iyo nzoga arayinywa amaze kuyinywa Nyina amubajije impamvu ayinyoye kandi ari iyo yari azaniye umusaza (Se), umuhungu ntacyo yamusubije ahubwo yahise asingira Nyina amutura hasi amwambura imyenda atangira kumusambanya kuko ngo yamurushije imbaraga nk’uko uyu mubyeyi abivuga.

Ati: “Hari habaye nka saa moya z’umugoroba, ntabwo nari gutaka ngo mbone umuntu untabara kuko dutuye ahantu hitaruye kandi muzehe yaratarataha. Amaze kumfata ku ngufu naracecetse kuko muri iryo joro sinari kubona uwo mbwira, ahubwo mugitondo bukeye nibwo nabibwiye umuturanyi angira inama yo kujya kuri RIB ngo mbibabwire bamukurikirane kuko yahise acika ntiyaraye mu rugo.”

Inzego zitandukanye ku bufatanye n’abaturage bakomeje gushakisha uyu musore ntihamenyekana aho aherereye, ahubwo taliki 3 Mutarama 2022 nibwo yagarutse mu rugo bahita batanga amakuru atabwa muri yombi n’iperereza rihita ritangira gukorwa ndetse mu makuru y’ibanze yatanze akaba yemera icyaha akekwaho cyo gusambanya Nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bibungo ibi byabereyemo Bwana Dushimimana Abel, mu kiganiro kihariye yagiranye na Rwandanews24 yemeje iby’aya makuru anavuga ko nk’ubuyobozi basanzwe barafashe ingamba zikumira ibyaha nk’ibi bikomoka ku businzi.

Ati: “Noheli yaraye ibaye umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko yasambanyije Nyina bapfuye ko amubajije impamvu anyoye inzoga yari azaniye umugabo we ari we Se w’uyu musore, iki cyaha akekwaho yagikoze ariwe na Nyina bari mu rugo bonyine kuko Se yari atarataha kandi yari asanze umuhungu we yasinze kuko bikekwa ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge.”

Gitifu Dushimimana akomeza avuga ko n’ubwo hagaragaye iki cyaha bivugwa ko intandaro yacyo ari ubusinzi, mbere y’iminsi mikuru muri aka kagali ka Bibungo bari barashyizeho ingamba z’uko buri muturage agomba kuba yageze mu rugo saa moya z’umugoroba kandi babona byaratanze umusaruro kuko nta rugomo ruturuka ku businzi rwagaragaye mu minsi mikuru.

Ati: “Tugiye gukomeza izi ngamba tutitaye ko iminsi mikuru yarangiye, abacuruzi b’inzoga bazakomeza gufunga saa moya z’umugoroba. Ubu twatangiye gushakisha abantu bose bakekwaho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge mu kagali kacu, kuko aribyo nyirabayazana w’amahano nk’aya.”

Uyu musore ukekwaho icyaha cyo gusambanya Nyina afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu murenge wa Mugina mu gihe iperereza rigikomeje.

Gitifu Dushimimana yashimiye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu musore, anasaba ko bene iyi mikoranire myiza n’inzego z’umutekano yakomeza kugira ngo bene ibi byaha kimwe n’ibindi bikumirwe.

Yanasabye abantu bose kugira uruhare mu kurwanya no gukumira bene ibi byaha, bakihutira guhanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo abakekwaho ibi byaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku  gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ikaba ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura  imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w‟umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *