Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Akagari ka Mageragere, batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega bavuga ko bubakiwe ikigega gifata amazi kigakoreshwa icyumweru kimwe. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko burimo kwiga ku bibazo by’Amazi adahagije biri mu midugudu y’icyitegererezo no mu baturage muri rusange kugira ngo mu minsi mike ibi bibazo bizabe byabonewe ibisubizo.
Abaturage bose bo muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Gitega bavuga ko iki kigega bari bubakiwe cyatwaye akayabo ariko ntibagikoreshe n’igihe kingana n’ukwezi.
Hakizimana Edouard ati “Iki ni ikigega twbakiwe cyo mu butaka bavuga ko kitatwaye akayabo kari munsi ya miliyoni 20, ariko kikaba cyarazibye kandi ntana gisanwa yacyo kubera uburyo cyubatswemo.”
Icyatubabaje ni uko kuva cyaziba ni amatiyo yakizagamo yacitse, kuko amazi hariho ya Robine y’igipomporo nayo ikaba ariyo yapfuye ku ikubitiro.
Twagirayezu Leonard ati “Ubuyobozi buzi ikibazo cy’amazi adahagije dufite muri uyu mudugudu ariko ntan’icyo bwakoze ngo iki kigega twari twubakiwe kibashe kongera gukoreshwa, kuko Inka zishwe n’umwuma kuko aho tuzivomera ari kure.”
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yemereye Rwandanews24 ko hakigaragara ikibazo cy’amazi adahagije mu midugudu y’Ikitegererezo ariko ko bagiye gutangira gusuzuma ibyo bibazo ngo bibonerwe ibisubizo birambye.
Ati “Ikibazo cy’amazi adahagije mu midugudu y’icyitegererezo kiracyahari, ndetse n’uyu munsi (Kuwa 03 Mutarama 2022) turi mu nama yacyo dutegura uko ejo twazasura Imidugudu y’icyitegererezo na Nyobozi dufatanya, ubundi ibyo bibazo byose tukazabishakira ibisubizo birambye.”
Murekatete akomeza ahumuriza aba baturage avuga ko ubwo ikibazo cyabo bakimenye bagira icyo bagikoraho bidatinze.
N’ubwo mu mpande z’igihugu abaturage bataka kutagerwaho ni amazi meza, muri Gahunda ya leta y’Imyaka irindwi ikubiyemo ibikorwa Perezida wa Repubulika yemereye Abaturage ivuga ko muri 2024 Abaturage bazaba baregerejwe amazi meza kandi ahagije.
Ni kenshi itsinda ry’Abadepite ribarizwa muri Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ryagiye rinenga Uturere mu mikoreshereze y’Ingengo y’Imari mu mishiga migari yagafashijwe ariko iba yarizwe nabi ntihagire igikorwa.