Covid-19: Umwarimu yafashe Urukingo ahita asaba kugarurwa mu kazi

Ntirujyinama Benjamin, wari usanzwe akora akazi ko kwigisha ku kigo cy’Amashuri cya Nganzo yandikiye Umuyobozi w’Akarere asaba kugarurwa mu kazi kubera ko yafashe urukingo rwa Covid-19, kandi yari yarinangiye kurufata kubera imyemerere.

Nk’uko Ntirujyinama Benjamin yabitangarije rwandanews24 yandikiye Akarere asezera mu kazi mu ntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka dusoje, ariko aza kuganirizwa n’ubuyobozi bumugira inama asanga nat mpamvu yo gukomeza kwinangira Umutima ahitamo gufata Urukingo rwa Covid-19.

Ati “Nyuma yo kwanga gufata urukingo kubera imyemerere yanjye, Ubuyobozi bwabashije kunyegera buranganiriza nza kuva ku izima ndarufata kuko nasanze ngikeneye kurerera Igihugu. Kuwa 31 Ukuboza nkaba narahisemo kongera kwandikira Umuyobozi w’Akarere musaba ko nagaruka mu kazi nkavuguruza Ibaruwa nari naranditse nsezera kuwa 01 Ukuboza.”

Ntirujyinama usanzwe asengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi, wafashe Urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Astra-Zeneca, NL0117 nk’uko bigaragara mu cyangombwa cya RBC Rwandanews24 ifitiye Kopi, asanga imyemerere itagakwiriye kugumura abaturage ngo ntibafate urukingo rwa Covid-19 kandi Igihugu cyifuza ko abaturage basubira mu buzima bahozemo.

Ikindi ntirujyinama avuga ni uko abaturage badahuza imyemerere, kuko we amahirwe yagize yo kuganirizwa n’Inzego z’Ubuyobozi atarizo ni abandi bahura nayo, ari nabyo byamuteye kuva ku izima.

<

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ntibyadukundira, nibidukundira ibyo atangaza tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa 31 Ukuboza 2021 kagize abanduye Covid-19 basaga 14.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.