Kubungabunga ibidukikije ni inshingano za buri wese ku isi no mu Rwanda muri rusange by’umwihariko amshyamba kuko agira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, akaba ariyo mpamvu abagore bo mu karere ka Gicumbi bahisemo kuyabungabunga nka bamwe mu bakunze kugaragara bayatema ateze mu rwego rwo gushaka inkwi zo gucana.
Ibidukikije ni ingenzi mu buzima bwa muntu no ku binyabuzima muri rusange by’umwihariko amashyamba kuko atanga umwuka mwiza abantu bahumeka, akurura imvura agafasha abantu koroherwa n’imihindagurikire y’ibihe, ni icumbi ry’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye arinayo mpamvu abagore bo mu karere ka Gicumbi bahisemo gutanga umusanzu wabo mu kubunga bunga ibidukikije kuko ntibyabungabungwa hatarimo ukuboko k’umugore nk’uko abagore bo mu mirenge itandukanye ikorerwamo n’umushinga Green Gicumbi babibwiye Rwandanews24.

Mukazitoni Marie Louise ni umugore uharanira wiyemeje kubungabunga ibidukikije birimo amashyamba, akaba yarahinduye imyumvire ku kubungabunga amashyamba nyuma yo kubwirwa ibyiza byo gusazura amashyamba bagatera ibiti bishya.
Ati: “Umushinga Green Gicumbi utaraduhugura ku kubungabunga amashyamba sinabyumvaga kuko nabonaga ari iby’abagore b’imburamikoro. Narimfite ishyamba rihinze ku buso bwa ari 2 (2a) mu murenge wa Byumba, ariko ibiti byari byarashaje nta musaruro bitanga ntafite n’amakuru y’uko ishyamba risazurwa umuntu agatera irindi. Tumaze gusobanurirwa akamaro ko kubungabunga amashyamba bakadusaba kuyasazura tugatera ibiti bishya nabyo nabanje kutabyumva kuko nibazaga aho nzakura ibiti nkahabura.”
Uyu mugore akomeza avuga ko ubuyobozi bwabaganirije bukababwira ko umushinga uzabaha ingemwe zo gutera bamaze gutema ibiti bishaje. Amaze kumva ko azahabwa inkunga y’ibiti yemeye gutanga ishyamba rye rirasazura atera irindi ndetse ubu akaba arikorere umunsi ku wundi mu rwego rwo kurifata neza ngo rizamuhe umusaruro akaba anabishishikariza abandi.

Mugenzi we Uwimana Yvonne wo mu kagali ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, we avuga ko atarumva akamaro ko kubungabunga ibidukikije yari aziko abagore bajya mu ishyamba bagiye gutashya naho kurikorera rikizwa ibisambo bikaba ari akazi k’abagabo gusa.
Ati:Gutashya mu ishyamba sinarinzi ko ari ukuryangiza no gutiza umurindi ibyuka bihumanya ikirere kuko narinzi ko ari ugushaka inkwi zo gucana. Maze kumenya akamaro ko kubungabunga amashyamba n’ibidukikije muri rusange, nafashe icyemezo kwegera abandi biganjemo abagabo mu rugamba rwo gufasha abagore bagenzi banjye gukoresha Imbabura zigabanya ibyuka bihumanya ikirere zikanarondereza amakara.

Uwimana akorera muri Koperative Gicumbi New Vision y’urubyiruko ikora Imbabura zirondereza ibicanwa, bikaba bimutunze kandi n’umusanzu we mu kubungabunga amashyamba akaba awutanga.
Ati: “Gukora Imbabura numva ari iby’abagabo n’abasore gusa,ariko maze gusobanurirwa uburyo inkwi ducana dutemye ibiti bitarera ari ukwangiza ibidukikije no kongera ibyuka bihumanya ikirere, ubu nshishikariza bagenzi banjye kubungabunga ibidukikije n’aubwo hari abatarabyumva ariko bazabyumva kuko nanjye ku ikubitiro sinabyumvaga.”
Umugabo witwa Nkunzurwanda Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Rwiri, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi na we yavuze ko aho bamaze gusobanurirwa na Green Gicumbi ibyiza byo kubungabunga ibidukikije hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere byabafashije kubona umusaruro mwiza by’umwihariko.
Ati: “Si abagore batumva akamaro ko kubungabunga ibidukikije kuko njyewe ku giti cyanjye sinumvaga ko natema ishyamba ryanjye ngo ntere bundi bushya, ariko ubu namaze kubona akamaro ko kubungabunga amashyamba nsigaye ndi korera. Ikintu cy’ingenzi nabonye ni uko kubungabunga ibidukikije hatarimo ukuboko k’umugore ntibyashoboka.”
Uyu mugabo asobanura impamvu ari ngombwa ko abagore bitabira gahunda z’ibidukikije n’umusaruro abona ababyitabiriye bamaze kugaragaza.
Ati: “Abagore nibo bakenera ibicanwa bigatuma bangiza amashyamba kuko batema ibiti biteze cyangwa bagatuma abana kujya kubitema mu ishyamba bakangiza. Ariko abamaze kumva akamaro ko kubungabunga ibidukikije bakanabikora mu byiciro bitandukanye birimo gutera ibiti, kubungabunga amashyamba, kugabanya ibicanwa bitera ibyuka bihumanya ikirere bateka ku mbabura zirondereza ibicanwa na Biogaz, ubona byaratanze umusaruro kuko iyo abonye mugenzi we yangiza ibidukikije aramusobanurira kandi muri Gicumbi byaragabanutse n’ubwo ntari umushakashatsi ngo mbe mfite imibare ibigaragaza.”

Mukantwali Gaudiose we yahisemo gutanga umusanzu we mu kubungabunga amashyamba akoresha Biogaz nyuma yo kubyumvishaq umugabo we wanje kutabyumva kuko yari atarasobanukirwa ko biri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Maze gusobanurirwa n’abashinzwe kubungabunga ibidukikije mu mushinga wa Green Gicumbi nabibwiye umugabo wanjye ntiyabyumva kuko bisaba ubushobozi buri wese atabasha kubona. Icyo twari dufite nashingiragaho ni inka ebyiri kuko zitanga amase ahagije ngo ukoreshe Biogaz.”
Avuga ko iby’ingenzi byamuteye imbaraga zo kuba umwe mu bagore batanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije ni uko ishyamba ari ikigega cya karubone, iyo uritemye ugacana inkwi imyotsi izamuka mu kirere igahura n’indi myuka ituruka hirya no hino igashyushya bigatuma kirere bigatera imihindagurikire y’ibihe, imvura ntigwira igihe, haba ubwo ibura cyangwa ikagwa ari nyinshi igatera Ibiza birimo gusenya amazu, isuri, imyuzure n’ibindi.

Ikintu kigenderwaho ngo umushinga ugufashe kubona biogaza ni ubushake kandi maze gusobanukirwa narabugize mbyumvisha n’umugabo wanjye, ariko akagira imbogamizi z’ahazava ubushobozi bw’uruhare dusabwa.
Ati: “Inka twari tuzifite ariko dusabwa ibindi birimo amabuye, amafaranga yo guhemba abafundi n’abayede bayubaka n’ikigega cy’amazi. Ntibyari byoroshye kuko biogas yuzura ifite agaciro ka miliyoni n’igice (1.500.000frws), urumva ko kumvisha umugabo ko agomba gutanga amafaranga agera ku bihumbi magana 700.000frws, ntibiba byoroshye n’ubwo baduha nkunganire y’ibihumbi Magana 800.000frws.”
Umuyobozi wa Green Gicumbi Bwana Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko bikorwa bitandukanye uyu mushinga ukorera mu karere ka Gicumbi bita ku guha umwanya abagore kuko iyo bamaze gusobanukirwa babafasha mu bukangurambaga bwo gukangurira abandi bagore kwitabira gahunda zo kubungabunga ibidukikije nk’uko yabibwiye Rwandanews24.

Ati: “Ntabwo dushobora gusiga abagore inyuma kuko bumva vuba kandi bakumvwa vuba. Mu byiciro byose tubafitemo kandi batanga umusaruro uhagije haba abakora mu mashyamba, amaterasi, gukora imbabura zirondereza ibicanwa, gutubura ingemwe z’icyayi, imigano no kuzitaho muri pipinyeri ndetse n’abadufasha gushishikariza abagabo babo gukoresha biogaza. Abagore umusanzu wabo turawushima kandi uragaragara kuko hari n’abafite ubutaka bugera kuri 2a bwateweho ishyamba muri 20ha zateweho ishyamba mu mudugudu wa Rwasama, akagali ka Gisuma, umurenge wa Byumba.”
Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge 9 ari yo Byumba, Cyumba, Manyagiro, Shangasha, Rubaya, Mukarange, Bwisige, Rushaki, Kaniga, ukaba ufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwigira, kwishakamo ibisubizo no gushakira abaturage imirimo mu buryo butandukanye.
