Mbere yo gutunganya ibishanga ngo hajye habanza gukorwa inyigo ku binyabuzima bibamo

Ibi ni bimwe mu bivugwa n’impuguke mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ko mbere y’uko hatunganywa ibishanga habanza gukorwa inyigo y’uko ibinyabuzima bibamo bizabaho kuko indiri yabyo iba isenywe.

Impuguke mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima akaba n’umushakashatsi Bwana Imanishimwe Ange ukorera mu Kigo Biocoor anabereye umuyobozi, mu kiganiro na Rwandanews24 avuga ko urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange bifatiye runini ikiremwa muntu kuko bigira uruhare mu mukurire myiza y’ibihingwa bihingwa mu bishanga n’ubwo usanga akenshi bita ku musaruro uzava mu myaka bahinze mu gishanga ntibite ku binyabuzima bibamo.

Ati: “Ubundi mbere yo gutunganya ibishanga hagomba kubanza gukorwa inyigo kugirango urusobe rw’ibinyabuzima bibamo bishakirwe ahandi ho kuba. Ni ukuvuga ko 70% by’igishanga aribyo bigomba gutunganywa naho 30% hagasigirwa ibinyabuzima biba muri icyo gishanga kuko ibiba ahahinzwe bizahunga, ibindi bipfe kandi hari n’ibitongera kuboneka.”

Akomeza avuga ko igice cy’igishanga kingana na 30% kigumamo ibinyabuzima ndetse n’ibihunze bikabona aho byimukira, ariko iyo hahinzwe hose usanga ibinyabuzima byinshi bipfa. Bimwe mu binyabuzima biboneka mu bishanga harimo imisambi, inyange, ibikeri, nyirabarazana, ibiyongoyongo n’ibindi. Ibi rero ngo iyo bibuze aho kuba ibyinshi birapfa kandi ntibyongera kuboneka.

Ku bijyanye n’akamaro ibinyabuzima biba mu gishanga bigira ku bihingwa birimo yagize ati: “Hari ibyo twakwita nka vitamin z’ibimera zikorwa n’ibinyabuzima biba mu gishanga, ikindi hari ibihingwa byera cyangwa bitanga umusaruro ari uko ibinyabuzima bibifashije ku bibangurira. Rero iyo bidafite aho biba hafi aho, umusaruro ntuboneka ndetse n’ubonetse ntuba uhagije.”

<

Bwana Imanishimwe agira inama inzego zitandukanye ko zajya zibanza zigakora inyigo mbere yo gutunganya ibishanga bakanasiga umwanya w’aho bizaba nyuma yo gutunganya 70% byacyo.

Ibishanga bigizwe na 10, 6% by’ubutaka bw’u Rwanda hamwe n’ibishanga bigera ku 915 byavumbuwe mu gihugu hose. Muri ibyo, ibishanga 38 bingana na 20% by’ubuso bwose birarinzwe.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.