October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: 20% by’Abagororerwa Iwawa bahawe Urukingo rwa Covid-19

Ubwo Inkingo zari zigeze ku kirwa cya Iwawa

YASUWE 6,110 

Abasaga 20% by’abarimo kugororerwa Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19, akaba yari umunsi w’ibyishimo kuribo. Ubuyobozi bw’Ikigo ngororamuco cya Iwawa buvuga ko nyuma y’igihe kinini ibikorwa byo gusura bihagaze bishobora kuzasubukurwa mu gihe inkingo zaboneka bagakingira benshi hejuru ya 60%.

300 muri 1,621 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19. Bivuze ko ari 20% z’abagororerwa kuri iki kirwa.

Uwayezu Jean Claude ugororerwa ku kirwa cya Iwawa avuga ko bajyaga babona kuri televisiyo Abanyarwanda bakingirwa bakibaza igihe na bo bazakingirwa, bakaba bashima kuba iyi gahunda yabagezeho.

Agira ati “Ndumva nishimye kuko nizeye ko ntazahazwa na Covid-19 ndamutse nyirwaye, najyaga mbona kuri Televisiyo abantu bamwe bicwa na Covid-19, nkabona abandi bakingirwa nkibaza igihe nanjye nzakingirirwa. Kuba mpawe urukingo rwa mbere birampa icyizere cyo kuyitsinda.”

Habumugisha Noa ati “N’ibyigiciro gikomeye cyane kuba njyewe nk’Umunyeshuri ugororerwa hano Iwawa nahawe urukingo rwa mbere Covid-19, ndasaba bagenzi banjye ko batakumva ko urukingo ruryana ahubwo ko ari amahirwe batagakwiriye gupfusha ubusa. Ibi bigaragaza ko Igihugu kidukunda kuba Leta iba yemeye kwambuka ikaza kudukingira.”

Dr. Nshimiyimana Jean Damascène, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Iwawa avuga ko abakingiwe ari abarengeje imyaka 40 kimwe n’abafite uburwayi budakira nka hepatite, umuvuduko w’amaraso, Sida n’izindi ndwara zidakira zatuma bazahazwa na Covid-19 baramutse bayirwaye.

Dr. Nshimiyimana avuga ko ibikorwa byo gukingira bizakomeza hakurikijwe uko inkingo zizagenda ziboneka.

Ikirwa cya Iwawa gicumbikiye abantu 1621 barimo kugororwa no kwigishwa imyuga, kikaba giherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Bigabiro.

Dr. Nshimiyimana Jean Damascène, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Iwawa avuga ko abakingiwe ari abarengeje imyaka 40 kimwe n’abafite uburwayi budakira nka hepatite bashobora kuzahazwa na Covid-19 igihe baba bayirwaye
Bamwe mu bari kugororwa Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19, babanzaga gutanga imyirondoro yabo mbere yo gukingirwa
Ubwo Inkingo zari zigeze ku kirwa cya Iwawa