September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusizi: RIB yafunze Abakozi 12 bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta barimo Umufundi

Ibiro by'Akarere ka Rusizi

YASUWE 3,508 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze abakozi 12 b’Akarere ka Rusizi harimo Umufundi, bakekwaho gukoresha nabi Umutungo wa Leta.

Abafunzwe bafashwe kuri uyu wa 14/09/2021, bakaba barimo abayobozi b’Imirenge 3, abakozi bo ku rwego rw’Umurenge, Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri ni Umufundi.

Aba bose barashinjwa Gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano nk’uko Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije Rwandanews24.

Abafunzwe ni Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge 3 barimo Habimana Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga,  Nyirangendahimana Mathilde Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo na Niyibizi Jean De Dieu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe.

Abandi bafunzwe barimo Abantu 7 bakuriye utunama dushinzwe gutanga amasoko mu mirenge 2 ya Gashonga na Rwimbogo aribo:

1. BUGINGO ABEL (Chairperson Internal Tender Committee mu Murenge wa Gashonga).

2. MUKANKURANKA Odette (ITC member mu Murenge wa Gashonga).

3. IMANI JOTHAM (ITC Chairperson mu Murenge wa Rwimbogo).

4. KANKERA FRANCINE (ITC Member mu Murenge wa Rwimbogo).

5. MUGIRA GRATIEN (ITC Member mu Murenge wa Rwimbogo).

6. MUHIRE BERNARD (ITC Member mu Murenge wa Rwimbogo).

7. UZAYISENGA DIEUDONNE (ITC Member mu Murenge wa Rwimbogo).

Abandi bafunzwe ni Marembo Oscar, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Muhehwe.

Undi wafunzwe Ntahomvukiye Nepomscene wari ukuriye imirimo y’Ubwubatsi (Site Engineer) ku kigo cy’amashuri cya Muhehwe.

Dr. Murangira yakomeje avuga ko aba bafashwe hari muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongera  ibyumba by’amashuri, muri gahunda yo kongera ireme ry’uburezi aho hari ibyumba by’amashuri agenda y’ubukwa hirya no hino mu gihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rikora iperereza rigamije kureba ko nta byaha byakozwe muri iyimirimo yo kwagura amashuli, dore ko amafaranga akoreshwa ari aya Leta, mu Mirenge 17 yakozweho iperereza iyi 3 niyo yasanzwemo ibyaha biremereye.

Ku byerekeye ibyumba byubatswe muri iyo mirenge 3 Gashonga, Rwimbogo na Gihundwe yo mu Karere ka Rusizi, abo bantu bari gukurikiranwa baracyekwaho kugira uruhare mu mitangire y’amasoko ku buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakaba barakiriye imirimo yakozwe hubakwa ibyo Byumba by’amashuri binyuranyije n’uko byumvikanywe mu masezerano hanyuma bakemeza ko byakozwe neza ubundi Rwiyemezamirimo akishyurwa.

Gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ni icyaha gihanwa n’ingingo yi 188 y’Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta. Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni (2,000.000 FRW) ariko atarenze Miliyoni 5,000,000 FRW.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko iperereza rigikomeje ndetse ko rirakomereza mu gihugu hose. 

Ibiro by’Akarere ka Rusizi