September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Sedo w’Akagari ukekwaho kurigisa amafaranga ya Mutuelle z’Abaturage yafunzwe

Ibiro by'Akarere ka Rubavu

YASUWE 3,201 

Mu karere ka Rubavu hafunzwe uwahoze ari Umukuru w’Umudugudu na Sedo w’Akagari bakekwaho kurigisa amafaranga yari agenewe gufasha abaturage bagizweho ingaruka na Covid-19 ndetse haracyekwa ko bariye amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza y’Abaturage.

Abafunzwe ni Nsengimana Janvier Sedo w’akagari ka Ryabizige na Habimana Damascene wahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Nganzo bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza mu bihe bitandukanye, bakaba batawe muri yombi kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Nzeri 2021.

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yahamirije Rwandanews24 aya makuru ko ari impamo, uyu Sedo ko afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga arimo ay’Ubwisungane mu kwivuza y’Abaturage.

Uwimana Vedaste ati “Hari ibyo bakurikiranweho birimo Amafaranga y’abaturage yariye, harimo ayari agenewe gufasha abatishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19, ndetse hari n’andi mafaranga bariye we n’uwahoze ari Mudugudu wa Nganzo y’Ubwisungane mu kwivuza bw’Abaturage.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe buracyashakisha abandi baturage baba barariwe amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza ngo bafashwe.

Uwimana yaboneyeho gusaba Abakozi kurangwa n’Indangagaciro z’Abanyarwanda kuko iyo Perezida wa Repubulika ageneye abaturage inkunga ikaribwa n’Umuyobozi iba itabagezeho, naho iyo umuyobozi afashe amafaranga ya Mutuelle y’umuturage akayarya ejo yajya kwivuza bikanga bituma ubuyobozi butakarizwa icyizere.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko uyu Sedo ufunzwe yafashe amafaranga Ibihumbi 300,000 frw yari agenewe abaturage bagizweho ingaruka na Covid-19 ayanyuza ku baturage badatuye mu kagari akoreramo, ndetse akaba yari yaranemeye kuyagarura ntabikore.

Sedo Nsengimana Janvier yafatanyije na Habimana Damascene wahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Nganzo barya amafaranga y’abaturage bari bakusanyije ngo bajye kwishyurira abaturage Ubwisungane mu Kwivuza ahwanye n’ibihumbi 141,000 Frw, n’amafaranga ibihumbi 2,000 y’ubwizigame bwa EJO HEZA.

Umurenge wa Cyanzarwe wabashije kugaruzamo Ibihumbi 67,000 Frw mu mafaranga 141,000Frw y’ubwisungane mu kwivuza bw’Abaturage.

Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Inkuru ya NSHIMIYIMANA Eric

Umunyamakuru wa Rwandanews24/Intara y’Iburengerazuba