September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Ikirombe cya Uwimana Pierre giteye inkeke abagicukuramo amabuye

YASUWE 9,136 

Ikirombe gicukurwamo amabuye ya Kariyere cya uwimana Pierre giteye inkeke abagikoramo, kubera batagira ibikoresho bishobora kubarinda mugihe cy’Impanuka, no kutagira ubwishingizi ni mugihe nyir’ikirombe iyo umubajije akubwira ko abakozi barimo Atari abe ahubwo ari ibisambo. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi buvuga ko ikirombe cya Uwimana gifite ibyangombwa byose.

Ikirombe cya Uwimana Pierre giherereye mu murenge wa Mushonyi, cyegeranye na santere y’Ubucuruzi ya Nkomerowerekeza mu murenge wa Boneza.

Bamwe muri aba bakozi bakorera muri iki kirombe bavuga ko n’ubwo imikorere yasubiye inyuma kubera Coronavirus bakwiriye kwishyurirwa ubwishingizi ndetse bakanahabwa ibikoresho bibarinda impanuka.

Nturanyenabo Faustin utuye mu mudugudu wa Nyagafurwe, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Musasa yagize ati “Nubwo Icyorezo cyakomye mu nkokora imirimo dukwiriye gushakirwa ubwishingizi, kuko Umukoresha yabitwijeje kenshi kandi dukorera mu mabuye anakunda kuba yatera impanuka.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwadusuye kenshi kamusaba kudushyira mu bwishingizi ariko ntarabikora tukaba dusaba ko twakorerwa ubuvugizi tukanashakirwa ibikoresho byo kuturinda impanuka.

Nturanyenabo Faustin avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye Uwimana Pierre kwishyurira abakozi be Ubwishingizi ariko akaba atarabikora (Photo: Koffito)

Kavamwabo Malakiya, nawe utuye mu murenge wa Musasa ati “Njyewe nkora mponda Garaviye, boss twamupimurira akaduhemba tukabasha kwita ku muryango, ariko turifuza ko yadufasha kubona ubwishingizi, tukabona n’Ibikoresho byo kuturinda impanuka birimo Ingofero zirinda umutwe, amataratara arinda amaso kuba yameneka, Ibikoresho byo mu ntoki na Bote zirinda ibirenge.”

Turasaba ubuyobozi kudufasha kwishyurirwa ubuyobozi bw’Akarere ko bwamutegeka kutwishyurira ubwishingizi kuko twebwe dushobora kubivuga tukirukanwa.

Kavamwabo Malakiya asaba Ubuyobozi bw’Akarere gutegeka Uwimana Pierre kubashakira ibyingenzi mu kazi kabo

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Uwimana Pierre ku murongo wa terefone, maze atubwira ko abo bakozi dusanze mu kirombe cye ari abajura Atari abakozi biwe.

Uwimana Pierre ati “Abo bakozi si abanjye ni abajura, kuko abanjye bagira ubwishingizi ndetse n’Ibikoresho bibarinda impanuka.”

Ibintu Uwimana Pierre adahuza ni abandi bakozi bakorera hamwe n’Ikirombe cye.

Nkurunziza Innocent ati “Hano dukorera tugiye kuhamara ibyumweru bibiri, rero bariya bakozi be bakora umunsi ku munsi si abajura ahubwo ni ugushaka kubihakana, kuko nta bikoresho aba yarabashakiye.’’

Nkurunziza Innocent ntiyemeranya na Uwimana Pierre ubvuga ko abakozi bo mu kirombe cye ari abajura kuko bahakorera buri munsi

Mwenedata Jean Pierre, Umuyobozi w’umurenge wa Mushonyi iki kirombe cya Uwimana giherereyemo avuga ko uyu mugabo afite ibyangombwa bimwemerera gucukura Kariyeri, ndetse afite n’Ibindi bikoresho nkenerwa, ariko akavuga ko baraza gukurikirana ibyo bariya bakozi bavuga bakabikemura.

Mwenedata ati “Ikirombe cya Uwimana gifite ibyangombwa bimwemerera gucukura amabuye ya Kariyere, ndetse ibikoresho by’abakozi bihari, n’ubwishingizi abwishyura.’’

Mwenedata akomeza avuga ko aba baturage ibibazo bagaragaza biraza gukurikiranwa bigahabwa umurongo.

Nk’uko umunyamakuru wa Rwandanews24 yabibonye iki kirombe cya Uwimana Pierre nta Bwiherero gifite, kuko ubwo bari basanzwe bafite busa n’ubumaze imyaka 2 busenyutse bakaba bajugunya umwanda aho babonye mu ishyamba.

Kugeza ubu mu Rwanda itegeko n58/2018 ryo kuwa 13/8/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda, rivuga ko mu rwego rwo guca akajagari n’amakosa akomeze kugaragara muri “company na cooperative” zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agacirona kariyeri, izajya ifatirwa mu cyaha icyo aricyo cyose Cyangiriza ibidukikije izajya yakwa by’agateganyo ibyangombwa byayo biyemerera gukora ubucukuzi, mu gihe ariko izajya isabwa kwikosora ntibikore ibikorwa by’ubucukuzi yakoraga bizajya bihagarikwa burundu.

Ingingo ya 52 y’Iri tegeko ivuga ku  Kutishyura amafaranga asabwa, umutekano n’ubwishingizi by’abakozi no kwangira ubuyobozi kugera ahakorerwa imirimo.

Umuntu wese ukora kimwe muri ibi bikurikira mu gushakisha, gucukura, gutunganya, gucuruza amabuye y’agaciro no gucukura kariyeri:

4º kudaha abakozi ubwishingizi;

5 º kudahemba abakozi mu buryo buteganywa n’amategeko abigenga;

6 º kudaha abakozi ibikoresho bya ngombwa bijyanye n’ubwirinzi mu byerekeye ubushakashatsi, gutunganya, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri; aba akoze ikosa, ahanishwa guhagarikirwa uruhushya by’agateganyo.

Mbere yo guhagarika uruhushya by’agateganyo, umuyobozi ubifitiye ububasha agomba guha integuza y’iminsi itarenze mirongo itatu (30) uwahawe uruhushya, kugira ngo akosore ibyo atubahirije.

Abakozi ba Uwimana Pierre biherera mu Ishyamba rya Magaba kubera batagira ubwiherero

Inzu Uwimana Pierre abeshya Ubuyobozi ko ari Ubwiherero ikoreshwa ni abakozi iyo barimo kugama izuba cyangwa imvura
Ikirombe giteye inkeke abagikoreramo kubara batagira ibikoresho by’Ubwirinzi ndetse ntibanishyurirwe ubwishingizi
Ubwiherero bw’ikirombe cya Uwimana Pierre bumaze imyaka myinshi busenyutse

Inkuru ya NSHIMIYIMANA Eric

Rwandanews24/Intara y’Iburengerazuba