September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Umunyamabanga wungirije wa EAC yasuye Imipaka ihuza u Rwanda na DR Congo

YASUWE 5,331 

Umunyamabanga wungirije wa EAC Hon. Bazivamo Christophe yasuye Imipaka ihuza Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma ku ruhande rwa DR Congo.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere, aho itsinda ryaturutse mu Muryango w’Ibihugu w’Uburasirazuba bwa Afurika riyobowe n’Umunyamabanga wawo wungirije, Bazivamo Christophe ryagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu.

Christophe Bazivamo yagaragaje ko hari umushinga uyu muryango watangiye wo gushyiraho izindi ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 ku mipaka ihuza ibihugu byo muri uyu muryango, harimo n’iyihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu nacyo cyasabye kwinjira muri uyu muryango.

Ni umushinga ufite ingengo y’imari ya Miliyoni 2 z’Amayero zihwanye na Miliyari 1, 800,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo uyu mushinga uzibanda ku bikorwa byo guhangana n’Icyorezo cya Covid-19 abakora ubucuruzi buciriritse bwamubikaranya umupaka bavuga ko mu gihugu cy’Abaturanyi cya Congo bigoye kwirinda kubera umurongo munini n’izindi mbogamizi bagihura nazo mugihe bambutse umupaka w’u Rwanda bageze ku butaka bwa Congo.

Umwe mu bagore yagize ati “Hano muri Congo biragoye ko twirinda Covid-19 kuko tugerayo mu gitondo bikagera nyuma ya saa sita twaheze mu mupaka kandi dutonze umurongo twegeranye, aho baba badusaba ibyangombwa birimo (Droit de sejour) imeze nk’ipatante yo mu Rwanda.

Undi yagize ati “Kwirinda Covid-19 ntabyo kuko twese tuba tubyigana dushaka kugera hakurya, ndetse hari amafaranga baduca kugira ngo baduterere tubashe kwambuka.”

Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize ati “Umupaka uzakorerwaho ibikorwaremezo bizafasha mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse hazakorwa ubukangurambaga no gushyiraho ama Terevisiyo azajya anyuzwaho ubutumwa bukangurira abategereje kwambuka kwirinda icyorezo.”

Turizeza abanyarwanda ko ibikorwa bizakorwa bizaba byujuje ubuziranenge ndetse bikazafatwa neza kugira ngo bizarambe, ndetse ikindi rwose tuzakomeza kwibanda ahahurira abantu benshi hubakwe ubukarabiro (Urugero: Agakiriro) kugira ngo abantu bakomeze bakore ubucuruzi bwabo birinda Coronavirus.

Christophe Bazivamo asaba uturere dukora ku mipaka gutegura ibyo tuzakora, kuko uyu mushinga ufite amezi atatu kandi ibikorwa nibitinda kugaragazwa amafaranga azasubirayo.

Yagaragaje ko uyu muryango uri no muyindi mishinga yo guhuza imipaka y’ibihugu bitandatu bigize uyu muryango, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi, gushyiraho ifaranga rimwe na Banki nkuru y’uyu muryango.

Muri uru ruzinduko hasuwe imipaka ya La Corniche na Petite Barriere bareba uburyo ubukarabiro bukoreshwa mu gukaraba ndetse no korohereza urujya n’uruza.

Umunyamabanga wungirije wa EAC Hon. Bazivamo Christophe yasuye Imipaka ihuza Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma ku ruhande rwa DR Congo
Itsinda ry’Uuryango w’Ibihugu by’Umuryango w’Uburasirazuba bwa Afurika riyobowe n’Umunyamabanga wawo wungirije, Bazivamo Christophe ryagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu
Abakora ubucuruzi buciriritse bwamubikaranya umupaka bavuga ko mu gihugu cy’Abaturanyi cya Congo bigoye kwirinda kubera umurongo munini w’Urujya n’uruza

Inkuru ya NSHIMIYIMANA Eric

Umunyamakuru wa Rwandanews24