September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Impanuka y’Ubwato yambuye Abagore 2 ubuzima

YASUWE 2,879 

Mu karere ka Rutsiro habereye impanuka y’Ubwato yambura ubuzima Abagore 2, harokoka 11 mu bari baburimo. Ubuyobozi bw’Umurenge busaba abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu mu mazi kubahirizwa amabwiriza yatanzwe.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ashyira saa tatu z’ijoro, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 08 Kanama 2021, mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.

Ubwato bwakoze impanuka ni ubw’uwitwa Ndengejeho Simon,  bwari butwawe na Ndayambaje Faustin.

Ubu bwato bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa.

Mudaheranwa Christophe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza yabwiye rwandanews24 ko bakimara kumenya iby’iyi mpanuka ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi bihutiye gushakisha imirambo y’abarohamye ndetse kuri ubu iperereza rigikomeje.

Mudaheranwa ati “Abaguye muri iyi mpanuka harimo Nyiranshimiyimana Edithe, utuye mu murenge wa Musasa na Nyiramakabuza Beatha nawe utuye Musasa, Icyateye impanuka ntikiramenyekana.”

Twihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse n’ubu Polisi yo mu mazi iracyashakisha niba nta bandi bantu baguye muri ,iyi mpanuka kuko ubwato nta manifeste y’abari baburimo bwari bufite.

Mudaheranwa akomeza avuga ko bategereje ko RIB ihagera kugira ngo ikore iperereza ndetse n’abapfuye boherezwe gukorerwa isuzuma.

Mudaheranwa akomeza avuga ko turongera gukorana inama n’abakora imirimo yo gutwara abantu mu mazi twongera kubakangurira gutwara abantu cyangwa ibintu hubahirizwa amabwiriza yatanzwe.

Mu karere ka Rutsiro impanuka y’ubwato bukora ubwikorezi bw’ibintu mu kiyaga cya Kivu Rutsiro bwerekeza i Rubavu bwaherukaga gukora impanuka, tariki 18 Nyakanga 2021 mu murenge wa Nyamyumba, umuntu umwe muri babiri bari baburimo aburirwa irengero.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro