September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RDF n’Ingabo za Mozambike bafashe umujyi wa Mocímboa da Praia

YASUWE 4,078 

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique zatangaje ko zifatanyije bafashe umujyi wo ku cyambu wa Mocímboa da Praia mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique.

Hari hashize imyaka irenga ibiri inyeshyamba zarigaruriye uyu mujyi ari nawo urimo icyicaro gikuru cy’akarere ka Mocímboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi w’ingabo za Mozambique Colonel Omar Saranga yabwiye abanyamakuru i Maputo ko uyu mujyi uri mu maboko ya leta kuva saa tanu z’amanywa ku cyumweru.

Col Saranga yavuze ko igitero cy’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda ari cyo cyafashe uyu mujyi, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

Col Saranga yavuze ko bari kugenzura ko abarwanyi bahunze batagenda bakagira ahandi bisuganyiriza. Ifatwa rya Mocímboa da Praia ribaye mu gihe Perezida Filipe Nyusi ari mu ruzinduko muri Cabo Delgado.

Aha muri Mocímboa da Praia mu 2017, ni ho itsinda rito ry’insoresore ryatangirije imigumuko zifata intwaro n’ibigo bya gisirikare, intambara igenda ikwira henshi muri iyi ntara.

Mu gihe kigera ku kwezi ingabo za Mozambique zitangiye gufashwa n’iz’u Rwanda, zisubije ibice byinshi byari byarafashwe n’izi nyeshyamba, bivugwa ko zikorana n’umutwe wa Islamic State (IS).

Abasirikare b’u Rwanda bari kumwe n’aba Mozambique
Intambara mu majyaruguru ya Mozambique yatumye abantu barenga 820,000 bahunga