September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Huye: Umugore yakubitiye umugabo we mu ruhamwe amugira intere ngo ntakagire aho ajya

YASUWE 5,064 

Kugicamunsi cyo kuri iki cyumweru umugore bita Nyirambegeti mu Mudugudu wa Kubutare, Akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye yakubitiye umugabo we mu ruhame ngo amuziza ko yavuye mu rugo kandi yaramubwiye ko atagomba kuhava atamuhaye uruhushya ariko ngo bakaba basanzwe bafitanye amakimbirane nk’uko abazi uyu muryango babibwiye Rwandanews24.

Hirya no hino hakunze kumvikana amakimbirane yo mu ngo ahanini abagore bakavuga ko abagabo babo babakubita bakabahohotera, ariko hasigaye hagaragara na bamwe mu bagabo bakubitwa n’abagore babo bakabakubitira mu ruhame.

Uyu Mugabo utarabashije kumenyekana amazina ye, umugore yamukubise amubwira ko agomba gutaha, ariko abantu babazi bakavuga ko basanzwe bafitanye amakimbirane. Bamwe mu bari bari aho ubwo uyu mugore yatangiraga gukubita umugabo we, bavuga ko nta kibazo uyu mugore yari afite kuburyo bavuga ko yaba yarabitewe n’ubusinzi.

Umwe yagize ati: “Uyu Mugabo umugore we amukubita buri munsi, ahubwo nadatabarwa umugore we azamwica kuko ntamukubitana impuhwe na nke.”

Bamwe mu bagore bavuga ko bazi neza uyu muryango, babwiye Rwandanews24 ko uyu mugore mugenzi wabo yataye umuco kuburyo atagomba gusuzugura umugabo we. Umwe ati: “Njyewe uyu Mugabo n’umugore we ndabazi kuko uyu mugore avuka inaha mu kagali ka Rukira, ariko batuye hano hakurya I Kibabara mu Murenge wa Mbazi. Uyu Mugabo akubitwa buri munsi, abarenganura abagabo bamuhe ubutabera.”

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko uyu mugore ngo aziza umugabo we kuva mu rugo atamuhaye uburenganzira bwo kugenda kandi ngo ari uburinganire yakagombye kujya abanza kumubaza niba amwemerera kugira aho ajya.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Kubutare bavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo ryacika ari uko inzoga z’inkorano zengerwa muri aka gace zizwi nk’Igikwangari ari uko zihacitse, ariko ngo babuze uwazihaca.

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenye iki kibazo cy’ihohoterwa ryakorewe uyu Mugabo, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

Uyu mugore bavuga ko yitwa Nyirambegeti niwe wari urimo gukubita umugabo we.

Aha niho uyu mugabo yakubitirwaga n’umugore we