September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Umwana w’Imyaka 6 yakaswe ibice by’Umubiri amaze gupfa

YASUWE 24 

Umwana w’imyaka 6 wo mu karere ka Rutsiro, yagaragaye yakaswe bimwe mu bice by’Umubiri nyuma yo gupfa akajyanwa mu rugo, ukekwa akaba yahise atabwa muri yombi. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iki gikorwa atari icya ki muntu, kitagakwiriye kuranga abaturage.

Ibi byabereye mu murenge wa Mushubati, akagari ka Cyarusera kuwa gatanu, tariki 06 Kanama, ubwo umwana bivugwa yapfiriye mu nzira ajyanwe kuvurirwa mu Kinyarwanda, umurambo we ukagarurwa mu rugo aho yarererwaga, maze mu masaha make basanga hari umuntu wamukase ku Munwa wo hasi no ku gutwi.

Basabose Alex, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati aganira na Rwandanews24 yatwemereye ko Umurenge wakurikiranye iki kibazo ugasanga giteye urujijo, bahamagaza RIB ngo ize ikore iperereza ryimbitse.

Basabose ati “Biteye urujijo ibyabaye muri ruriya rugo, Umwana nyuma yuko nyina amubyaye akajya gushaka undi mugabo yarerwaga na Nyurakuru witwa Mukansonera Pasikaziya, nyuma bakeka ko yarozwe nk’uko babivuga bamujyanye mu baganga ba gakondo abapfiraho mu nzira, Umurambo we bawugarura mu rugo, niko guhamagaza imiryango.”

Basabose asaba abaturage kwirinda ibyaha, bakiribda kujya kuvuza muri Gakondo kuko begerejwe ibigo Nderabuzima, kuko aribwo buryo bwiza bwo kumenya indwara umuntu arwaye.

Basabose akomeza avuga kiriya gikorwa ari icy’urukozasoni, kuko kwangiza ibice by’Umubiri ari igikorwa kigayitse ndetse uwo byahama isaha ni isaha azahanwa mu buryo bwihanukiriye hakurikijwe amategeko.

Kuri uyu wa gatandatu, ubwo Rwandanews24 yavuganaga na Gitifu w’Umurenge wa Mushubati, Umurambo w’umwana wari ukiri mu Bitaro bya Murunda urimo gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane uwamukase ibyo bice by’Umubiri.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko Nyina wabo w’uwo mwana wakekwaga kuba ariwe waba warakoze ayo mahano yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gihango (Congonil).

Andi Makuru Rwandanews24 yakuye ahantu hizewe ni uko ibyavugwaga n’abaturage ko yaba yarakaswe no ku gitsina n’akano k’agahera ari ibihuha.

Umwana w’Imyaka 6 yakorewe igikorwa cy’Agashinyaguro cyo gukatwa ku gutwi n’Umunwa wo hasi nyuma yo gupfa