September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Inkuba yishe Umugore n’Umugabo harokoka Umwana w’imyaka 2

YASUWE 903 

Mu ijoro ryakeye inkuba yakubise Umugore n’Umugabo bo mu karere ka Rutsiro barapfa, harokoka Umwana w’imyaka 2 bari baryamanye. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko imirambo yabo itegerejwe kujyanwa kwa muganga ngo ibanze ikorerwe isuzuma.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gisunzu, akagari ka Rurara, umurenge wa Mushonyi ubwo mu mvura yaguye mu ijoro ryahise ryo kuwa 08 Kanama 2021 mu ma saa yine z’ijoro, inkuba yakubise ndetse yica umugabo witwa Muhawenimana Samuel w’imyaka 27 n’umugore we witwa Nyiramasengesho Verene w’imyaka 25.

Aba bombi bari baryamanye n’umwana wabo muto witwa Elisa w’imyaka 2 ariko we ntiyapfuye.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yatangarije rwandanews24 ko imirambo y’aba bombi itegerejwe kujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo ibanze ikorerwe isuzuma.

Mwenedata ati “Amakuru yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo wari uryamye mu kindi cyumbwa witwa Uwituze Daniel w’imyaka 6 yabyutse abona batakinguye ajya gutabaza abaturanyi basanga bashizemo umwuka.”

Inzego z’umutekano (RIB, Police na NISS) zifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge twahageze, hari kurebwa uko imirambo  yabo yajyanwa ku bitaro bya Murunda ngo ibanze ikorerwe isuzuma mbere yuko ishyingurwa.

Uyu muryango usize abana 2 b’imfubyi, turaza gukomeza kureba uko hari umuntu wo mu muryango wabo uzabasigarana.

Mwenedata yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwirinda inkuba bacomokora ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse bakirinda kubikoresha igihe cyose imvura irimo kugwa, ndetse bakibuka gushiyira imirinda nkuba ku mazu yabo.

Andi makuru rwandanews24 yamenye ni uko muri uyu murenge wa Mushonyi, akagari ka Rurara, umudugudu wa Kashishi Inka y’imbyeyi ya Sentoki Valens yakubiswe n’inkuba igapfa.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro