September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri Gatabazi yacyeje Gitifu w’Umurenge mu karere ka Rubavu

YASUWE 39 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abinyujije ku mwanya wo gusubiza cyangwa kugira icyo  uvuga ku butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter  rw’Umurenge wa Cyanzarwe, ho mu karere ka Rubavu.

Ibi yabikoze kuri uyu wa gatanu, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi w’Umuganura, maze abaturage batuye muri uyu murenge wa Cyanzarwe baremera Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, imiryango 5 bayiha inka zakusanjiwe mu bushobozi bw’abaturage.

Mu butumwa bwa Minisitiri Gatabazi yagize ati “Cyanzarwe na Busasamana mwagaragaje ubudasa mukwiriye gushimwa by’Intangarugero, komereza aho Mvano na mugenzi wawe wa Cyanzarwe muri indashyikirwa.”

Uku gucyeza Gitifu Mvano Etienne, uyobora Umurenge wa Busasamana bigaragaza ko Minisitiri Gatabazi yanyuzwe n’Ibikorwa byakorewe abarwayi ba Covid-19 mu gihe aka karere kari muri Guma mu rugo, aho abo barwayi bahingiwe bakanatererwa imbuto n’Abaturanyi  babo, ngo igihembwe cy’Ihinga kitabasiga.

Habitegeko François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba we yagize ati “Abaturage ba Cyanzarwe murashimishije gusa nta kindi nababwira. Mugire umuganura mwiza kandi mukomeze ubumwe bwanyu.”

Mu karere ka Rubavu mu gihe cya Guma mu rugo hagaragaye ko hakiri abaturage bafite Umutima wa kimuntu kubera uburyo bafashije bagenzi babo batari bafite na mba.

Iki gikorwa cyakozwe n’abatuye Umurenge wa Cyanzarwe cyakoze ku mitima ya benshi ndetse kinabatera kugira icyo batangaza.

https://twitter.com/Hakizim39069563/status/1423666554902831108?s=20