September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Gitifu w’Umurenge yirukanwe ku kazi burundu azira amakosa

YASUWE 16 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yirukanwe ku kazi burundu kubera amakosa y’akazi yakoze, nyiri ubwite yavuze ko azize iyubakwa ry’amashuri yatanzemo isoko abamukuriye ntibumve ibisobanuro yabahaye.

Inkuru y’iyirukanwa rya  Theoneste Nsengumuremyi wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Cyabakamyi yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 04 Kanama, 2021.

Theoneste Nsengumuremyi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yirukanwe azira amakosa yo mu kazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Kibirizi mu mwaka wa 2020.

Ati “Icyatumye ntaha ni amashuri yubatswe mu Murenge wa Kibirizi binyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi kuko bo bashakaga ko yubakwa n’abaturage twe dukoresha isoko kandi ritemewe, bansaba ibisobanuro ndabitanga kuko twabonaga isoko ari ryo ryabyihutisha n’igiciro cyabyo kikagabanuka, gusa ibisobanuro natanze ntibyabanyuze bijya mu Kanama gashinzwe imyitwarire bagisha inama MIFOTRA, niko gufata icyemezo cyo kunyirukana.”

Theoneste Nsengumuremyi ku bwe avuga ko kwirukanwa yumva nta karengane kabayemo.

Ati “Ku bwanjye nta kibazo mbifiteho, nta n’uwo mvuga ngo yarandenganyije gusa na bo ni uko babonaga iryo kosa ririho ntibanarikosore hakiri kare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza,  Ntazinda Erasme mu butumwa bugufi yemereye Umusek ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yirukanwe ku mirimo koko kubera “amakosa y’akazi yakoze”.

Mu kwezi gushize mu karere ka Rubavu habaye inkuru yo kwirukana abakozi, ibyo bo bise ko birukanwe ku gitutu cy’ubuyobozi nabo bazira amakosa yakorewe mu kazi imyaka yatambutse.

Ivomo: Umuseke

Theoneste Nsengumuremyi wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi (Photo: Umuseke)