September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Apôtre Dr.Paul Gitwaza, yahanuye ibintu 7 bigiye kuzaba ku mugabane wa Afurika

YASUWE 6 

Umukozi w’Imana Dr.Paul Gitwaza, akaba ari nawe muyobozi mukuru kandi washinze itorero Zion Temple Churches, yavuze ko Imana yamuhishuriye impinduka zigiye kuzaba ku mugabane wa Afurika.

Mu muhango wo gusoza igiterane cya Afurika Haguruka 2021 gitegurwa n’umuryango wa Authentic word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center byatangijwe na Gitwaza, nibwo uyu mukozi w’Imana yahishuye ko Imana yamweretse ko hari impinduka 7 zigiye kuba ku mugabane wa Afurika, ibi akaba yarabitangarije abantu b’ingeri zitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bari bamukurikiye kuri Televisiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga nkuko tubikesha ikinyamakuru Top Africa News.

Dore ibintu 7  Gitwaza yahanuye ko bigiye kuzaba ku mugabane wa Afurika:

  1. Afurika izahinduka igihugu kimwe.

Gitwaza yavuze ko Afurika izahinduka ikareka kuba umugabane ugizwe n’ibihugu byinshi ahubwo ibyo bihugu bikibumbira hamwe maze bigakora icyo yise UNITED STATES OF AFRICA tugenekereje mu Kinyarwanda ni “ LETA ZUNZE UBUMWE ZA AFURIKA. Gusa uyu mukozi w’Imana ntabwo yavuze mubyukuri igihe ibi bizabera.

  1. Hazabaho imijyi 5 y’ingenzi kandi Igiswahili nirwo rurimi ruzaba rukoreshwa mu nzego z’Ubuyobozi.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko nyuma yo kwihuza kw’ibihugu bigize Afurika bigakora Leta Zunze Ubumwe za Afurika, hazabaho imijyi 5 y’ingenzi, iherereye mu Majyaruguru, mu Majyepfo, mu Burasirazuba, mu Burengerazuba, undi uzaba uherereye mu gace ko hagati ya Afurika. Gitwaza yakomeje asaba abatuye uyu mugabane kwiga ururimi rw’Igiswahili vuba bishoboka ngo kuko arirwo ruzajya rukooreshwa mu nzego z’ubuyobozi.

  1. Hazabaho Impinduka mu masengesho ndetse no kuramya cg guhimbaza Imana.

Gitwaza yavuze ko izi mpinduka mu masengesho ndetse no guhimbaza Imana zizabera mu gice cy’Afurika yo hagati, akazaba ari wo mujyi w’amasengesho ndetse no kuramya, ibyo bikazaba bigamije kurimbura imirimo ya sekibi( Satani).  Ati” Afurika ntizongera gusenga ibigirwamana cyangwa ibishushanyo.”

  1. Hazabaho umukuru w’igihugu umwe.

Kuko umugabane uzaba wahindutse Leta Zunze Ubumwe, izanagira umukuru w’igihugu umwe, kandi uwo mukuru w’igihugu uwa mbere azaba ari umukristu uturuka mu gihugu bavuga icyongereza, ariko we azaba avuga Igiswahili.

  1. Abanyafurika bagiye i Burayi n’ahandi ku Isi, bazagaruka kubaka Afurika.

Gitwaza yifashishije igitabo cya Ezekiyeri 37:21 na Izayi 43:5-7 muri Bibiriya, yavuze ko hari igihe abanyafurika bagiye ku yindi migabane hirya no hino ku Isi , bazagaruka ku butaka bwo kwivuko ryabo bakaza kubwukaba kugira ngo bagire Afurika umugabane w’igitangaza.

  1. Kwitwa umunyafurika bizaba ari ishema.

Gitwaza yavuze ko abantu benshi bazaba bifuza kuba abanyafurika nk’ikimenyetso zimusiga cyerekana ko Imana iri ku ruhande rwa Afurika, kandi Afurika izaba itinya Imana cyane mu buryo butigeze bubaho. Gitwaza yagize ati” Kugira Urupapuro rw’inzira(Passport) rwa Afurika, bizaba bimeze nko kugira zahabu mu biganza byawe.”

  1. Afurika izaba yigisha ijambo ry’Imana mu bihugu byo hagati mu burasirazuba bw’Isi.

Abanyafurika bazaba aribo bigisha imiryango y’abayisilamu bo hagati mu burasirazuba bw’Isi, kandi bazaba bafitanye ubufatanye bukomeye n’igihugu cya Israel.

Ibi byose Gitwaza yavuze, nta nakimwe yigeze avuga mu byukuri igihe kizabera, gusa yasoje avuga ati” Ubu buhanuzi bwose buzaba kandi umugabane uzahinduka umugisha ku Isi.”

Ubu Gitwaza n’umuryango we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byitezwe ko igiterane gitaha cya Afurika Haguruka kizabera mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Karindwi 2022, kandi hari icyizere ko kizaba imbonankubone bitandukanye n’icya 2020 na 2021 byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Inkuru dukesha Top Africa News yahinduwe mu kinyarwanda na Theophile Bravery, umunyamakuru wa www.rwandanews24.rw