September 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kigali, Nyamirambo: Abagana zimwe muri za resitora bagiye kujya bafata amafunguro bicajwe mu mihanda

YASUWE 13 

Mu gihe imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda ikomeje kuzamuka umunsi ku wundi, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zayo zitandukanye ikomeje gufata ingamba zitandukanye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo ubu cyugarije Isi muri rusange.

Ni muri urwo rwego, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gufunga imwe mu mihanda yo mu Karere ka Nyarugenge muri Nyamirambo kugira ngo ikoreshwe nk’ahazajya hicazwa abakiliya mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter,

Umujyi wa Kigali ubinyijujije kuri Twitter wavuze ko imihanda yafunzwe by’agateganyo ari iya KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iyi gahunda ngo igamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

Uti “Umujyi Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiriya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID19.”

Ikarita yerekana imwe mu mihanda izaba ifunze

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri restaurants bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda koronavirusi. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiriya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

Restaurants ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

Mu gace ka Nyamirambo bamwe mu bagara resitora batangiye kwicazwa mu mihanda

Yanditswe na Theophile Brave, Umunyamakuru  @Rwandanews24