October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tour du Rwanda yahereye Nyabihu na Gicumbi, ni bande batahiwe?

YASUWE 46 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Tariki 23 Mata 2021 nibwo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda hazindukiye inkuru y’iyegura ry’Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, maze bidateye kabiri haba hatangiye gucicikana inkuru y’iyegura ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa ry’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi. Nyuma y’iyi nkubiri wakwibaza ngo ni bande batahiwe kwegura no kweguzwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’amezi atatu asabwe kwegura n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse, agatsimbarara bikagera n’aho afungirwa ibiro, n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwakunze kubihakana kenshi.

Gasarabwe Jean Damascène, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, yemeje amakuru y’ubwegure bwe avuga ko bagiye gutegura Inama Njyanama yo kwiga ku busabe bwe.

Ati “Ni byo ibaruwa yatugezeho yanditse asaba guhagarika akazi natwe ubu tugiye gutegura Inama Njyanama iziga ku busabe bwe kuko ariyo ifite ububasha bwo kumwemerera cyangwa kumuhakanira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Mpayimana Epimaque ,yanditse asezera ku mwanya  we kunyungu z’akazi.

Gitifu Mpayimana yemeje aya makuru avuga ko yasabye guhagarika akazi, ati “Twanditse dusaba guhagarika akazi dutegereje ko ubusabe bwacu bwakirwa.”

Mpayimana yasezeye ku mirimo ku wa 22 Mata 2021, ibaruwa isaba kuva ku mirimo ayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere n’inama njyanama, akaba atangaza ko ategereje ko inama njyanama yemera gusezera kwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko nyuma yo kwakira ubusabe bwo kwegurwa kwa Gitifu bategereje kubushyikiriza Inama njyanama ikabuha umugisha.

Ushobora kwibaza impamvu aba bayobozi batangiye kwegura umusubirizo, ukongera ukibaza ngo ninde utahiwe, dore ko imihigo y’Umwaka wa 2020-2021 irimo kugera ku musozo abenshi bakaba barimo kuzira ibikorwa bagombaga kuba baragizemo uruhare ariko bakagira uruhare mu kudindira kwabyo.

Ese ni bande batahiwe kwegura no kweguzwa?

Reka tugaruke kuri nyobozi z’Uturere, Abayobozi b’uturere 12 muri 27 batangiranye na manda ni bo bakiri mu myanya yabo mu gihe abari Abayobozi b’Uturere two  mu Mujyi wa Kigali bakuweho n’amavugura yatumye utu turere dusigara tudafite ubuzima gatozi.

Muri abo 12 bari bakiri mu myanya yabo yo kuyobora Uturere, 2 muri bo bari basanzwe bayobora uturere two mu ntara y’Amajyepfo kuri ubu umwe ayoboye intara y’Amajyepfo undi ayoboye intara y’Iburengerazuba, bimwe mu bigaragaza ko bashoboye kandi hari ibikorwa bifatika babashije kugeza kubaturage barebereraga, maze Umukuru w’Igihugu akababonamo ubushobozi bwo kuyobora Intara.

Ni mugihe abandi bakiri mu gihirahiro cyo kuba bibaza nimba bazahabwa indi manda cyangwa bazirukanwa badafunzwe bikabashobera.

Guhindura imibereho y’abaturage ni yo ntero y’inzego z’ibanze nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7. Ibikorwa remezo by’imibereho myiza n’ubukungu byongerewemo imbaraga kandi isuzuma ry’imihigo rishingira ku mpinduka ku buzima bw’abaturage.

Kubazwa inshingano imbarutso mu byatumye bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bava mu myanya yabo.

Ubwo hasinywaga imihiyo ya 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku mpamvu imihigo itari yasinywe mu mwaka wabanje wa 2019.

Yagize ati “Imihigo y’ubushinze icyatumye tuyihagarika ni uko mwari mwayihinduye nk’ibyo navugaga. Iragenda ihinduka ibintu umuntu yivugira uko ashatse, yikorera ibyo ashatse abaje kubaha amanota ntibamenye n’icyo bayibahera, ubushize bagiye kuntumira ngo nze ndabahakanira ndavuga nti mugende mubikore mwebwe, ariko sinzajya nza mu mihigo ngo abantu babeshye  barabeshye namwe mwaremeye barababeshya, bisigara ari umugenzo tudafite icyo dukuramo, ariko ni byiza ko hari ibyakosowe ariko hari nibindi bigikeneye gukosorwa mushyiremo imbaraga you should hold this people accountable, ngira ngo n’abaminisitiri barabyumva.”

Ubukana bw’icyorezo cya Covid-19 bwatumye hashyirwaho itegeko rishobora gutuma manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze yongerwa. Iryo tegeko riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko riteganya ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari yo izashyiraho  iteka risobanura uko bizashyirwa mu bikorwa.

Inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Uturere mu ntara y’Iburengerazuba yaherukaga ubwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James, yeguye ku mirimo ye, ku wa 17 Mata 2018.

Taliki 04 Nzeri 2019 nibwo Jean Hermans Butasi wari usanzwe ashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Rutsiro yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Njyanama y’Akarere.

Uyu kandi yatanze ibaruwa ari kumwe n’uwahhoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Tharcisse Niyonzima nawe weguye ku mirimo ye muri uwo mwaka.

Abahanga muri Politiki bavuga ko iyi nkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga nshingwabikorwa irakomereza mu tundi turere, ndetse igaherekezwa n’iyeguzwa rya benshi mu bayobozi b’Uturere batabashije kwesa Imihigo.