October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tariki ya 22 Mata,2000 – Tariki ya 22 Mata,2021 imyaka 21 irashize Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda. Bimwe mu byaranze uwo munsi

YASUWE 104 

Hari kuwa Gatandatu tariki nk’iyi ukwezi kwa kane mu 2000, Paul Kagame, yarahiriye kuba perezida w’u Rwanda imbere y’abaturage buzuye stade Amahoro i Kigali n’abashyitsi nka Perezida Frederick Chiluba wa Zambia, Benjamin Mkapa wa Tanzania na Pierre Buyoya w’u Burundi.

Hari hashize hafi ukwezi, uwari perezida Pasteur Bizimungu yeguye “ku mpamvu ze bwite”, bikurikiye ibibazo bya politiki muri guverinoma byatangiye mu mpera za 1999.

Bizimungu – wari uyoboye leta y’inzibacyuho yagombaga kuva nyuma ya jenoside kugeza mu 2003, amaze kwegura, inteko ishingamategeko yatoye ku bwiganze Paul Kagame wari visi perezida na minisitiri w’ingabo ngo amusimbure.

Hari kuwa gatandatu ku itariki nk’iyi z’ukwa kane 2000 imbere ya rubanda n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga Simeon Rwagasore, Kagame yarahiriye “kubahiriza itegekonshinga n’andi mategeko, no guharanira inyungu z’Abanyarwanda”.

Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe biyumvishaga ko u Rwanda rugomba gukomeza gushingira ku moko, nyamara ashimanbgira ko nta cyiza cy’amoko.

Ati “Impinduka z’ubuyobozi ziherutse zatweretse ko nubwo abanyarwanda hari intambwe bamaze gutera mu kumva neza ibibazo byabo n’ingaruka z’amacakubiri ashingiye ku moko, hari bamwe batarabyumva neza. Nta mwanya wo kubumva. Ndabwira abumvaga ko Perezida mushya usimbura uherutse kwegura, agomba gutorwa hashingiwe ku bwoko.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ko dufite amoko atandukanye, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Hari n’abavanze ntamenya aho mbashyira muri abo, uretse kubita Abanyarwanda. Abanyarwanda b’u Rwanda rushya rero ibyo barabirenze. Bahisemo gutora umunyarwanda uzatuyobora aho dushaka kugera atagendeye ku bwoko, idini cyangwa akarere.”

Icyo gihe kandi yashishikarije Abanyarwanda bari bakiri impunzi zo mu 1994 gutahuka – benshi bari Abahutu batinyaga kwihorera kw’Abatutsi nyuma ya jenoside.

Inzibacyuho irangiye mu 2003, Perezida Kagame yatorewe manda ya mbere, iya kabiri mu 2010, mu 2015 hahindurwa itegekoshinga, bimwemerera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2017, hose yatsindaga abo bahatanye n’amajwi ari hejuru ya 90%.

Yanditswe na Theophile Bravery @Rwandanews24   Credit: BBC