October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Ingabo z’u Rwanda zarashe abantu batanu, babiri bahita bahasiga ubuzima

YASUWE 28 

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo ya 63 ikorera mu karere ka Rubavu, zarashe abagabo 5 babiri bahita bahasiga ubuzima abandi basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubakekaho kuba abanzi b’igihugu ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu nzira itemewe.

Aba baturage barasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza,umudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora.

Muri babiri barashwe uwabashije kumenyekana ni Nzayisaba Jean Damascene wo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko warashwe ahetse umufuka urimo magendu y’imyenda naho mugenzi we ntabwo ntiyari yamenyekana.

Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yabwiye abaturage ko ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano wabo atari ukubarasa, abasaba kwirinda guca ahatemewe by’umwihariko ahatemewe.

Ati “Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano. Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n’umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n’umwanzi na we yahaca’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yasabye abaturage kwirinda kunyura mu bihuru kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi, abakangurira kwitabira kunyura mu nzira bemerewe.

Ati “Nubwo imipaka ifunzwe hari uburyo bwashyizweho bwo koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage ku mpande zombi ariko bagaca ku mipaka yemewe izwi. Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by’ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe. Mujye mwambuka byemewe n’abizeza ko nibishoboka ko umupaka mwasabye wa Rutagara hari ubwo uzafungurwa vuba’’.

Yashoje abasaba kunyura mu mipaka itatu yemewe ari yo Kabuhanga,Petite Barriere na Grande Barriere.

Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage baagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu barashwe abaturage batangaje ko batamuzi imyirondoro
Umubyeyi w’uwarashwe yari afite agahinda

 

Yanditswe na Theophile Bravery @Rwandanews24