October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Amashuri atangiye hakirangwa uruhurirane rw’Ibibazo mu burezi

YASUWE 55 

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, aho nako ari kimwe nk’utundi twose turimo kwitegura itangira ry’Amashuri. Ubuyobozi bw’Intara buvuga ko bugiye gukemura amakosa yabayemo mu maguru mashya.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rutsiro iyo uganiriye nabo bakubwira ko hakiri ibibazo bya bamwe mu bakoze ku iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri batarabasha kwishyurwa kandi amasuri yaruzuye, hari ibibazo muri bya barina muri Komite z’Ababyeyi, ndetse ari n’aho abana bigira mu mashuri atuzuye.

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 bavuze koi bi bibazo akenshi biterwa n’Imiyoborere mibi iri mu ishami ry’Uburezi muri aka Karere.

Umwe yagize ati “Twakoze ku mashuri yubakwaga ariko kwishyurwa byabaye ingorabahizi kandi amashuru yaratangiye gukoreshwa ibyo yagenewe, turasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukishyurwa.”

Undi yagize ati “Abayobozi kubera abana babo batiga muri aya mashuri niyo mpamvu batita ku gahinda kacu, ngaho se nawe Abayobozi ba komite z’ababyeyi birirwa bongeza amafaranga y’ishuri uko bishakiye kubera inyungu zabo bwite n’ubuyobozi bw’Amashuri, turavuga ariko twabuze uwatwumva.”

Komite z’Ababyeyi ku bigo by’Amashuri bimwe na bimwe ziyoborwa n’Abarimu kandi bitemewe, ahandi ziyobora nk’aho ari ubwami kuko hamwe na hamwe zirengeje imyaka 2 zemerewe zikageza no ku myaka itanu.

Uyu mubyeyi abajijwe aho bafite ikibazo nk’iki yaduhaye urugero rwa G.S Kigeyo cyo mu murenge wa Kigeyo kandi Ubuyobozi buzi neza iki kibazo cy’uko Komite y’Ababyeyi yo muri iki kigo ihagarariwe na Tuyisabe Anastase usanzwe ari umurezi muri iri shuri, akaba ari umwe mu bihishe inyuma yo gutindahara kw’Ababyeyi barerera muri iri shuri, ku bw’Impamvu yo kongera amafaranga uko bishakiye.

Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko icyihutirwa ari ugukosora amakosa yose yaba yarabayeho umuturage agahembwa, kuko bitabaye uko byaba ari ibibazo bigeretse ku bindi.

Habitegeko Francois ati “Biba ari ikibazo iyo Umuturage yakoze ntahembwe, kuko hari ubwo amafaranga akoreshwa ibyo atagenewe agatinda ho gato, ariko icyihutirwa ni ukubikosora kuko ni ihame nta kuka, kuko ugomba gukoresha umuturage ufite ingengo y’imari yo kuzamuhemba, gusa nimba baratse amafaranga mu byiciro n’ayandi bagomba kuyaka vuba bagahemba abaturage, iyo bitabaye uko usanga ari ibibazo bigeretse ku bindi.”

Kuwa Gatandatu tariki ya 20/6/2020 ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Claudine Uwera yatangije ku mugaragaro gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya 780 n’ubwiherero 1,111 mu karere ka Rutsiro.

Nubwo amashuri atangira mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 19 Mata 2021, Ibibazo biri mu burezi muri aka Karere ka Rutsiro bigaruka ku mubare muke w’Abarimu udahagije ugereranyije n’Ibyumba by’Amashuri, ndetse n’ubucucike bw’Abanyeshuri bukabije, aho na none Amashuri y’Incuke akiri make ugereranyije n’Umubare w’abayakeneye.

Bimwe mu byumba by’Amashuri byaruzuye ariko ntibarabasha gushyirwamo amadirishya kuburyo ababyigiramo bavuga ko babangamiwe n’Umuyaga, Imbeho n’Imvura