October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Mu mezi 3 Abangavu barenga 140 barasambanyijwe banaterwa Inda

YASUWE 24 

Ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse kibahangayikishije.

Abo bana basambanywa, bahuriramo n’ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z’imburagihe. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, Abangavu basaga 1,500 bari bamaze gusambanywa bakanaterwa inda inda muri iyi ntara nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Pro-femmes/Twese hamwe.

Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’Akarere avuga ko iki kibazo kizwi ndetse kibahangayikishije nk’uko gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.

Ayinkamiye Emerance ati “Iki kibazo kirazwi ndetse natwe ubwacu kiraduhanayikishije nk’uko Igihugu cyose gihangayitse, Abana barimo guterwa inda ku bwinshi, urebye kuva umwaka wa 2021 watangira tumaze kubarura abarenga ho gato 140 basambanyijwe bakanaterwa inda, turimo kureba uko twakaza ingamba kuko usanga ahenshi hari amakimbirane yo mu miryango bikaba intandaro, ndetse mu bigo by’amashuri dukomeje ubukangurambaga.”

Ayinkamiye akomeza yihaniza Abagabo bubatse ingo zabo bashyirwa mu majwi mu gusambanya abangavu, kugira ngo abo bangavu nabo babashe kugira ejo hazaza heza.

Ayinkamiye akomeza avuga ko ikibazo cyo gutanga amakuru ku gihe kikiri imbogamizi, kugira ngo abashyirwa mu majwi babashe gutabwa muri yombi.

Impuzamiryango yita k’Uburenganzira bwa Muntu CLADHO isaba Ababyeyi gufata iki kibazo nk’ikibazo gikomeye aho kugifata nk’ikibazo gisanzwe.

Murwanashyaka Evariste, Ushinzwe gahunda muri CLADHO yagize ati “Ababyeyi bakwiriye gufata iki kibazo cyo gusambanya Abana nk’ikibazo gikomeye aho ku kibona nk’ikibazo gisanzwe, bakarushaho kwegera Abana, bakabaganiriza no kubaha impanuro cyane cyane zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse Ababyeyi bakarushaho kuba ijisho ry’umwana.”

Nk’Impuzamiryano CLADHO isaba Akarere ka Rutsiro kurushaho gukaza Ubukangurambaga bugera ku mudugudu, no gukurukirana abakora icyi cyaha cyo gusambanya abana bagashyikirizwa ubutabera.

Murwanashyaka Evariste asanga impamvu imibare y’Abangavu basambanywa bakanaterwa inda intandaro ari ukudoka kw’ababyeyi ku nshingano bafite ku bana, no kubura ubunyangamugayo ku bagabo bahohotera abana ndetse hakabaho no kutanyurwa kw’abana imbere y’ibishuko byinshi bibugarije.

Mu karere ka Rutsiro imibare y’Abangavu basambanywa bakanaterwa inda yiganje mu mirenge ya Mushonyi, Rusebeya, Boneza na Mushubati, aho muri Mushubati haza n’ubwiganze bw’umubare w’Ubuharike ku bashakanye.

Imibare yashyizwe hanze na Minisante mu mpera za 2019, igaragaza ko uturere dutatu twa mbere twagaragayemo abangavu benshi basambanijwe bakanaterwa inda ari utwo mu Ntara y’iburasirazuba