October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaranduriwe imyaka

YASUWE 36 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 10 Werurwe, nibwo ku rukuta rwa Twitter rw’Umunyamakuru Alfred Ntakirutimana wa Radio&TV1 hagaragaye inkuru y’Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 waranduriwe imyaka n’abantu bataramenyekana. Mu masaha make akurikiye akarere ka Nyamasheke kahise kamusubiza ko ikibazo kirimo gukurikiranwa ariko amakuru y’Ibanze yagaragaje ko intandaro ari amakimbirane yo mu miryango.

Uyu mu nyamakuru yaranditse ati “Mu murenge wa Shangi ho mu karere ka Nyamasheke, abantu bataramenyekana biraye mu murima w’Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bamurandurira imyaka ndetse banarandura I kawa zari zikiri ntoya.”

Akomeza agaragaza ko Ubuyobozi bw’Akarere bwahageze bukaganira n’abaturage bose.

Akarere ka Nyamasheke kahise kamusubiza mu masaha make kagira kati “Iki kibazo kiri gukurikiranwa ku bufatanye na RIB gusa amakuru y’ibanze agaragaza ko ari amakimbirane yo mu miryango.”

Kuva I Cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 27 gitangiye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP. JB Kabera avuga ko nibura abantu 18 bamaze gufatwa bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubutumwa bw’Umunyamakuru wa Radio&TV1
Icyo akarere ka Nyamasheke kamusubije
Abamukurikira bagaragaje ko batishimiye ibyo bikorwa bya kinyamaswa birimo gukorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke