October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kwibuka 27: Ahimuwe Imibiri 147 hazashyirwa Ikimenyetso kibumbatiye amateka

YASUWE 36 

Kuri uyu wagatanu, tariki 09 Mata 1994 habaye umuhango wo kwimura Imibiri 147 y’Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Nyamyumba, iyi mibiri yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo ikuwe mu karere ka Rutsiro aho yari iruhukiye mu murenge wa Kivumu. Abayobozi b’Uturere twombi bavuga ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho kuyiha icyubahiro ikwiriye ndetse ko aho yakuwe hazashyirwa ikimenyetso ngo kibumbatire ayo mateka.

Umwe mu baharokokeye watanze ubuhamya avuga ko icyahoze ari Nyamyumba gifite amateka kubera ubwicanyi bwahakorewe.

Ati “Hariya hantu hafite amateka kubera inzira y’umusaraba Abatutsi baharokokeye banyuzemo, ikindi hari abapadiri biciwe kuri Paruwasi ya Kivumu, barimo Padiri Gatore Thadée na Padiri Nsengiyumva Venuste.”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance yavuze ko kwimurwa kw’Iyi Mibiri byatewe na gahunda yafashwe yo kugabanya umubare w’Inzibutso no kugira ngo izihari zibashe kubungwabungwa neza.

Ati “Ku bwumvikane hagati y’Ubuyobozi bw’uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa muri gahunda yo kugabanya umubare w’Inzibutso, izihari zikabungwabungwa neza kandi zujuje ibisabwa.”

Icyo kuri ubu ngubu tugiye gukora hariya iyi Mibiri yari iruhukiye, ni ukuhashyira ikimenyetso ngo amateka yaho atazazimangana burundu, dutegereje CNLG ko itugaragariza igishushanyo tuzahashyira uko kizaba kimeze.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.

Ati “Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw’Inzibutso.”

Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka n’ibimenyetso bigeye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka.

Uyu muhango wahujwe no kwibuka imbaga y’abatutsi yiciwe muri Katedarari ya Nyundo tariki 9 Mata 1994.

Nyir’Icyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.

Yavuze ko by’umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.

Ati “Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara, ibyabaye byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hano hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi’’.

Urwibutso rwa Nyundo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside barenga 1,000 harimo Abihayimana 30.

Akarere ka Rutsiro kavuga ko mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha gateganya kubaka Urwibutso rubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ruzubakwa mu murenge wa Gihango ku musozi wa Nyamagumba mu gukemura ikibazo cy’Inzibutso kandi zujuje ibisabwa.

Urwibutso rwa Nyundo ruruhukiyemo Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside barenga 1000
Imbere mu rwibutso rwa Nyundo aho Imibiri y’Inzirakarenane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukiye

Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19